banner

Israel Mbonyi, shaddyboo na Clapton Kibonge mu bavuzwe cyane ku nkuru ya Achraf Hakimi yaciye ibintu

Kuva mu minsi yashize bimaze kuba akamenyero aho uhura n’umuntu ukumva avuze ko yitwa Hakim kandi Atari uko ari umuyisilamu ahubwo ari uko uyu Hakim yatsinze igitego umugore kikitwa icy’amateka. Nta wundi ni Achraf Hakim umukinnyi w’umupira w’amaguru waciye uduhigo mu gihugu cye cya Maroc ndetse no mu ikipe ya PSG wagaragaje ubuhanga buhanitse mu kurinda ubuzima bwe.    Bahavu Jeannete yanze kumvikana n’abazamuha imodoka ye bituma atayihabwa nanubu

Uyu musore yigiriye inama yo kwandikisha imitungo ye yose ku mubyeyi we w’umugore kugira ngo atazayisangira n’umuntu uzaza atarayiruhiye, mu mwaka wa 2020 nibwo yasezeranye n’umugore we Hiba Abouk, koko nk’uko Achraf yari yarabiketse ko bishobora kuba, amakenga ye yagaragaje ukuri kuko nyuma uyu mugore yaje kumusaba gatanya ngo bagabane imitungo yose afite, atungurwa no gusanga nta mitungo yanditse kuri uyu musore.

Iyi nkuru yatunguye benshi bamwe ntibanayumvikanaho kimwe, ariko bamwe yababereye isomo rikomeye bavuga ko bigomba kugenda gutya kuko urukundo rw’iki gihe rwabaye ubucuruzi. Umwe mu bagaragaje ibyishimo kubera iyi nkuru harimo Clapton Kibonge wagiye ashyira ubutumwa kenshi hanze agira ati “uyu abaye urugero rwa benshi, niba ubizi urabizi.”

Inkuru Wasoma:  Mutesi Scovia yakebuye abishyira hejuru bamaze kwamamara

Ubwo Israel Mbonyi yagerwagaho n’iyi nkuru yagaragaje ko nta mugore wakwifuza kugira umugabo nka Hakim ariko buri mubyeyi wese yakwifuza kugira umwana nka we, aho bwa mbere yagaragaje ko Hakim nta mugabo umurimo kuba atakwifuza gusangira n’umugore we babyaranye imitungo 50%, ati “ingimbi ziri kuvuga ngo Hakim ni umugabo kandi yimye umugore we babyaranye 50%.”

Yakomeje anabiteramo urwenya cyane avuga ko byabaye ihurizo ku bakobwa aho yagize ati “umukobwa ari gusaba umusore amafranga, akamusubiza ko mama we Atari kwitaba phone.” Yerekanye ko abasore batangiye kwitwara mu buryo butandukanye no kongera gutekereza kubyo bakunda gukora iyo bari mu rukundo. Shaddyboo yerekanye ko ibyo Achraf Hakim yakoze bikomeje gusubiza inyuma uyukundo rwe n’umukunzi we.

Si mu Rwanda gusa kuko mushiki w’umuhanzi Diamond Platinumz na we yashyize hanze ifoto yumubyeyi wabo ari kumwe na Diamond, arenzaho amagambo avuga ati “Hakim na mama Hakim” abantu batangira gukeka ko uyu muhanzi w’icyamamare yaba ashyira imitungo ye kuri mama we umubyara.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved