Israel Mbonyi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yavuze ku kuba agiye kwamamaza ikinyobwa cya SKOL

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024, umuhanzi ugezweho mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yashyize umukono ku masezerano yo kwamamaza ikinyobwa kidasembuye cya Maltona gikorwa n’uruganda rwa Skol Brewery Ltd, anavuga ko bitazabangamira umuhamagaro we ndetse no gukomeza gukora umurimo w’Imana.

Israel Mbonyi yasobanuye mu ncamake uko igitekerezo cyo kwamamaza iki kinyobwa yakigize, ati “Nari kumwe na bamwe mu nshuti zanjye turi kuganira, ndagisogongera numva ndagikunze. Aho niho byahereye rero tuza guhura ndetse twumvikana uko twakorana tukayigeza kuri benshi, cyane ko ari ikinyobwa kiza abantu bose bakunda akadasembuye bakunda.”

Uyu muhanzi wamenyekanye mu indirimbo nka ‘Hari Ubuzima’, ‘Ku Migezi’ n’indi nyinshi yakomeje avuga ko kwamamaza iki kinyobwa bidakwiye gufatwa nko gutandukira ku ntego ze kuko kuba kidasembuye byonyine nta kabuza ko kuba yacyamamaza.

Yagize ati “Nshimiye abayobozi baduhisemo ariko ndashaka no gusobanura ko iki atari ikinyobwa gisembuye cyane ko ntakwamamaza ibindi bitari ibyo mu by’ukuri. Ntacyo bintwaye rero kuko nzi ukuri kandi n’abantu bazi ko ntakora ikintu nk’icyo. Nkeka ko benshi babivuga batebya.”

Maltona ni ikinyobwa gikozwe mu binyampeke n’ibindi bihingwa by’umwimerere kandi iraryoshye ku buryo inyura buri wese unywa ibidasembuye, bikaba akarusho iyo ikonje. SKOL Brewery Ltd yashyize hanze iki kinyobwa gifite intero ya “UBURYOHE BUMARA INYOTA”, itangariza buri wese ko ashobora kukibona aho ariho hose yishyuye 600 Frw.

Inkuru Wasoma:  Umunyamakuru yatabarije kuri micro avuga ko badaherutse guhembwa

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved