Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi ukunzwe n’abatari bacye, yazamuye ikiganiro cyuzuye urwenya kubera ubutumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ashishikariza abantu kurya amafaranga yabo ayita “amanyagwa.”, bamwe bakamusubiza bavuga ko ashobora kuba yarahindutse.
Ni ikiganiro kiri kwitabirwa cyane kuri Twitter, aho cyatangijwe na Israel Mbonyi, washyizeho ubutumwa agira ati “Amafaranga iyo utayariye agera aho akakurya. None rero genda urye amanyagwa.” Abatanze ibitekerezo kuri ubu butumwa bwa Israel Mbonyi, bakomeje kumubwira ko imvugo nk’izi batazimumenyereyeho, bahita bazamura ikiganiro kiryoshye. Uwitwa Sir Uracyaryamye kuri Twitter yahise agira ati “Mbonyi bite ko ushobora kuba uri guhinduka?”
Umusizi ugezweho mu Rwanda, Junior Rumaga na we yasubije Israel Mbonyi agira ati “Ubundi harya ubasha akahe! Bakumpere mbarurwe pe hhh.” Uwitwa Grolia Umuhoza na we aza agira ati “Utangiye kuvuga neza mwana…..Duhurire He Turye Amanyagwa?” Israel Mbonyi yahise asubiza uyu agira ati “Aho ndi nta network zihari pe, Sindikukumva neza. Simbasha no gusoma neza.” Uwitwa Le Dernier Samurai na we yagize ati “Kandi usigaye unywa amayoga wowe. Utugambo two mu kabari udukura he?”
Amafranga iyo Utayariye ageraho akakurya . None rero Genda Urye Amanyagwa 😂
— Israel Mbonyi (@IsraeMbonyi) February 9, 2023