Israel Mbonyi yavuze amagambo ashima Imana ku isabukuru ye mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Album

Mu gitaramo cyo ku mugoroba wo kuwa 19 gicurasi 2023 cyabereye muri Intare conference Arena, umuhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yizihije isabukuru ye ubwo yafataga n’amashusho y’indirimbo zizaba zigize Album ye nshya yise ‘nk’umusirikare’. Nk’uko asanzwe afata amashusho, ku rubyiniro yari kumwe n’abakobwa bamufasha mu kuririmba bagaragara no mu mashusho menshi y’indirimbo ze.

Ashimira Imana, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter mu gicuku cyo kuri uyu wa 20 gicurasi 2023, Mbonyi yagize ati “Ndashima Imana ko yangiriye icyizere ikanshinga umurimo wayo, ndashima ko ngikomeje gukora icyo yandemeye kuri iyi si. Buri tariki ya 20.05 inyibutsa ineza y’Imana kuri njye, inyibutsa amahirwe n’umugisha nagize kumenya Christo, nanjye nzaba mu nzu y’uwiteka iminsi yose.”

Inkuru Wasoma:  Umunyamakuru wa Radio ikomeye mu Rwanda yapakiye ibikoresho byayo iva ku murongo ayishinja kumwambura

Ubwo yarangizaga kuririmba nibwo bamwe mu bakunzi be bamutunguye bamuzanira umugati bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved