Biravugwa ko Israel yaba yemeranyije n’umutwe wa Hezbollah guhagarika intambara, nyuma y’amezi impande zombi zihanganiye muri Liban.
Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye, ashimangira ko impande zombi zamaze kwemeranya ku ngingo nyinshi ariko ko bizasaba Inama y’Abaminisitiri ya Israel ibyemeza.
Aya masezerano yagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari nazo zahuje Israel na Hezbollah.
Minisitiri w’Intebe wa Liban, Najib Mikati ndetse na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Nabih Berri baherutse kuvuga ko ibiganiro byagenze neza.
Amerika yifuza ko impande zombi zitanga agahenge k’iminsi 60 nta mirwano, mu gihe hategurwa uburyo bwo kurangiza intambara mu buryo bweruye.
Bivugwa ko Amerika yamenyesheje Israel ko nitemera ibikubiye mu masezerano, icyo gihugu kizayivanamo.
Guhera muri Nzeri nibwo Israel yatangije ibitero muri Liban nyuma yo gukozanyaho bya hato na hato byari bimaze igihe uhereye mu Ukwakira 2023.
Hezbollah yagiye ifasha Hamas kuzonga Israel ari nabyo byatumye icyo gihugu gifata umwanzuro wo gutangiza indi ntambara yiyongera kuyo kurwanya Hamas, byanabanjirijwe no kwirinjirira ikoranabuhanga rya Hezbollah ryifashishwa mu gutumanaho, rizwi nka Pagers.