Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yatangaje ko igihugu cye kitazigera cyemera ubusabe bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, bwo gushyira intwaro hasi nta mananiza ahubwo avugako aribwo intambara itangiye.

 

Ibi yabitangaje ku wa Gatatu, mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu. Ni bwo bwa mbere yongeye kugira icyo avuga ku ntambara iri hagati ya Israel na Iran kuva ku wa Gatanu, ubwo Israel yatangiye kurasa ibice bitandukanye bya Iran birimo n’umurwa mukuru Tehran.

 

 

Khamenei yavuze ko Iran atari igihugu cyo gutesha agaciro, agira ati:

“Abantu bazi neza Iran, abaturage bayo n’amateka y’icyo gihugu ntibayivugisha amagambo y’iterabwoba cyangwa gutera ubwoba. Abaturage ba Iran ntibazigera bacika intege cyangwa ngo basubire inyuma.”

 

 

“Abanya-Amerika bakwiye kumenya ko ubushotoranyi ubwo ari bwo bwose bwa gisirikare buzateza ingaruka zikomeye .”

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu, indege za gisirikare za Israel 50 zagabye ibitero ku bice bisaga 20 byo muri Tehran, birimo inganda zikora ibikoresho bya misile n’ibindi bikoresho bifasha inganda za gisirikare.

 

 

Ibi bitero byateye impungenge nyinshi, bituma ibihumbi by’abaturage batangira guhunga umujyi wa Tehran, batinya ko imirwano ishobora gukara.

Amakuru yizewe avuga ko Perezida Donald Trump n’itsinda rye barimo gutekereza inzira zitandukanye, zirimo no gufatanya na Israel mu kugaba ibitero ku bikorwa bya nikleyeri bya Iran.

 

 

Ambasaderi wa Iran mu Muryango w’Abibumbye i Geneva, Ali Bahreini, yatangaje ko Iran yamaze kuburira Amerika ko izihorera mu gihe yaba igaragaje uruhare rutaziguye muri iyi ntambara.

 

 

Bahreini yagize ati:

“Twamaze kubona ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite uruhare rugaragara mu bikorwa bya Israel. N’iyo byaba bitavugwa ku mugaragaro, biragaragara ko hariho ubufatanye butaziguye hagati y’ibi bihugu byombi.”