Hashize ibyumweru bigera kuri bitandatu umutwe wa Hamas wo muri Palestine uhanganye n’igisirakare cya Israel, mu biganiro bagiranye bemeje ko iyi mirwano igiye kuba ihagaze iminsi ine, umutwe wa Hamas uhe Israel abaturage bayo 13 yashimuse. Ibi birakorwa biraba nk’intambwe ya mbere mu kuganisha ku biganiro by’amahoro, Hamas irarekura abo baturage ibinyujije kuri Misiri.
Biravugwa ko kandi Israel nayo iratanga abanya-Palestine 150 barimo abana n’abagore bafungiwe muri iki gihugu nk’uko ikinyamakuru CGTN cyabyanditse,biteganyijwe ko muri aka karuhuko igisirikare cya Israel kiraba gihagaritse ibitero cyagabaga kuri Gaza. Byemejwe ko kandi amakamyo yikoreye inkunga y’ubutabazi nk’ibyo kurya ndetse n’imiti azaba yemererwe kwinjira muri Gaza.
Muri aka gahenge Ambasade ya Palestine mu Misiri yavuze kandi biteganyijwe ko harafungurwa inzira ya Rafah ihuza Misiri na Gaza kugira ngo Abanya-Palestine naheze mu gace ka Arish mu Majyaruguru ya Misiri babone inzira basubizwe iwabo. Kugeza ubu ibiro bya Netanyahu byatangaje ko byamaze kubona urutonde rw’imfungwa za Palestine biteganyijwe ko ziza kurekurwa.
Ku isaha ya saa Kumi yo mu Rwanda nibwo biteganyijwe ko aribwo amakamyo y’ubutabazi yikoreye inkunga zirimo ibiribwa, imiti ndetse n’ibikomoka kuri peteroli aratangira kwinjira mu mugi bubahiriza amasezerano.Misiri yatangaje ko litiro ibihumbi 130 z’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’amakamyo 200 aribyo bizajya byinjira muri Gaza buri munsi mu gihe cy’iminsi Ine.
Ku va tariki 7 Ukwakira 2023 umutwe wa Hamas ugaba ibitero kuri Israel bigahitana abarenga 1400 ndetse abanya-Israel barenga 200 bagashimutwa n’uyu mutwe, muri Gaza habarurwa abantu bagera 14800 bamaze kwicirwa muri Gaza.