Israel yatangaje ko yafunze ambasade yayo yo muri Irlande, kubera ko iki gihugu cyo mu Burayi cyamaze kurenga umurongo utukura, bikagera n’aho gishinja ab’i Tel Aviv gukora Jenoside muri Gaza.
Israel igaragaza ko Irlande yakomeje kuyifatira ibyemezo bikakaye no gushyiraho politiki zibangamiye iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati, ari yo mpamvu yemeje umwanzuro wo gufunga ambasade yayo.
Ku wa 15 Ukuboza 2024 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Saar, yatangaje ko ibikorwa bitandukanye bishingiye ku kwanga Abanya-Israel biri gukorwa na Irlande ari ukugerageza gutesha agaciro Israel nk’igihugu no kuyigaragaza buri gihe mu isura mbi.
Yavuze ko Israel ikomeje kurenganywa nkana ugereranyije n’ibindi bihugu, bityo ko nta mpamvu yo gukomeza gufungura ambasade yayo muri icyo gihugu cyo mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Burayi.
Ati “Irlande yarenze umurongo utukura mu mubano wayo na Israel. Tuzakomeza gukora uko dushoboye mu guteza imbere umubano wacu n’ibindi bihugu hashingiwe ku nyungu z’impande zombi hanarebwa uko ibyo bihugu bibanira Israel.”
Ni mu gihe Minisitiri w’Intebe wa Irlande, Simon Harris, yavuze ko yatengushywe cyane n’icyemezo cya Israel, ndetse ahakana iby’uko igihugu cye gihora kirwanya Israel.
Ati “Ni ngombwa ko ambasade n’ibindi bituma ubutwerane n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi bikomeza gukora, bikomeza gufungura kabone n’iyo byagira ibyo bitumvikanaho. Ibiganiro no gukomeza gukorana bituma abaturage bumva ibitekerezo bya buri ruhande kabone n’iyo impande zombi zitakumvikana burundu ku ngingo runaka. Irlande ihora ishaka amahoro, iharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ndetse igashyigikira icyo amategeko mpuzamahanga ateganya.”
Irlande yakunze gusaba cyane ko hahagarikwa intambara muri Gaza, ndetse muri Gicurasi 2024 yashyigikiye byeruye ko Palestine yaba igihugu cyigenga byuzuye.
Irlande kandi yashyigikiye uruhande rwa Afurika y’Epfo ku kirego iki gihugu kiyobowe na Cyril Ramaphosa cyatanze mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (International Court of Justice: ICJ), cy’uko Israel iri gukora jenoside muri Gaza.