banner

Israel yarekuye Abanya-Palestine 183

Nyuma y’uko umutwe wa Hamas urekuye abaturage batatu ba Israel, kuri ubu iki gihugu cyarekuye abaturage 183 bari bafungiye muri gereza zo muri icyo gihugu, barimo abazajyanwa muri Gaza, i West Bank ndetse no mu Misiri.

Abantu benshi bari bateraniye aho izi mbohe zakiririwe, kugira ngo babahe ikaze, bikavugwa ko bamwe bari baje kureba ko hari bene wabo batashye.

Mu barekuwe, 25 bazajya West Bank, barindwi boherezwe mu Misiri mu gihe abasigaye bose bazajya i Gaza.

Inkuru Wasoma:  M23 yamaganye abavuga ko ifashwa n’u Rwanda

Ku rundi ruhande, inzira ihuza Gaza na Misiri izwi nka ’Rafah crossing’ yamaze gufungurwa nyuma y’amezi umunani ifunzwe, aho benshi mu batuye i Gaza bakomeretse, bahise berekezwa muri icyo gihugu kugira ngo bavurwe.

Israel na Hamas biri mu nzira ishobora gushyira iherezo ku ntambara imaze iminsi iri guca ibintu hagati y’impande zombi. Icyakora bamwe mu baturage ba Israel bari kunenga uburyo iki gihugu kiri kurekura abari bafunzwe benshi, ugereranyije n’umubare muto Hamas iri kurekura.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved

error: Oops!