Nyuma y’uko umutwe wa Hamas urekuye abaturage batatu ba Israel, kuri ubu iki gihugu cyarekuye abaturage 183 bari bafungiye muri gereza zo muri icyo gihugu, barimo abazajyanwa muri Gaza, i West Bank ndetse no mu Misiri.
Abantu benshi bari bateraniye aho izi mbohe zakiririwe, kugira ngo babahe ikaze, bikavugwa ko bamwe bari baje kureba ko hari bene wabo batashye.
Mu barekuwe, 25 bazajya West Bank, barindwi boherezwe mu Misiri mu gihe abasigaye bose bazajya i Gaza.
Ku rundi ruhande, inzira ihuza Gaza na Misiri izwi nka ’Rafah crossing’ yamaze gufungurwa nyuma y’amezi umunani ifunzwe, aho benshi mu batuye i Gaza bakomeretse, bahise berekezwa muri icyo gihugu kugira ngo bavurwe.
Israel na Hamas biri mu nzira ishobora gushyira iherezo ku ntambara imaze iminsi iri guca ibintu hagati y’impande zombi. Icyakora bamwe mu baturage ba Israel bari kunenga uburyo iki gihugu kiri kurekura abari bafunzwe benshi, ugereranyije n’umubare muto Hamas iri kurekura.