Igisirikare cya Israel, IDF cyatangaje ko cyivuganye Hassan Nasrallah wari umuyobozi mukuru wa Hezbollah,yiciwe mubitero byagabwe na israel kumurwa mukuru wa Lebanon.
Ni ibitero simusiga kuri Liban mu buryo bwo gushwanyaguza indiri y’Umutwe wa Hezbollah wakunze kuzengereza iki gihugu ushyigikira umutwe wa Hamas.
Nasrallah, umwe mu banyamuryango bashinze Hezbollah, yashinzwe mu myaka mirongo ine ishize ishyigikiwe na Irani, yageze mubuyobozi bukuru bwuyu mutwe mu 1992. Yatangiye kuba umunyamabanga mukuru wa Hezbollah nyuma y’umuyobozi wahoze ari n’umujyanama we, Abbas Musawi , wiciwe mu gitero cya kajugujugu ya Isiraheli.
Nasrallah yavukiye i Beirut muri Kanama 1960,
Nasrallah yakuze mu gihe cy’imvururu z’intambara yo muri Libani. Mu 1975, umuryango we wahatiwe guhunga umurwa mukuru, bimukira mu mudugudu uri hafi ya Tiro. Nyuma yagiye, muri Iraki kwiga mu iseminari y’Abashiya, ariko bidatinze yirukanwa kubera gutotezwa n’abashiya bari bayobowe na Saddam Hussein. Nasrallah yahise asubira muri Libani.
Mu gihe Isiraheli yateraga Libani mu 1982, Nasrallah yateguye itsinda ry’abarwanyi kugira ngo barwanye icyo gihugu, uwo mutwe niwo waje kuvamo Hezbollah. Muri uwo mwaka, ingabo za Isiraheli zafashe hafi kimwe cya kabiri cy’ubutaka bwa Libani , zagize uruhare mu rupfu rw’abantu barenga 17.000, harimo n’u bwicanyi bukabije bwakorewe mu nkambi y’impunzi ya Beirut.
Israel yavuze ko izatuza inyubako za Hezbollah zose izishyize hasi, icyakora bikavugwa ko n’abaturage bagakomeza gupfa.
Bijyanye n’uko igice cyarashweho cyari kigizwe n’ishyamba, abaturage bari guhora bazimya kuko buri kanya hari gututumba inkongi, bijyanye n’ibyo bitero bya Israel bityo gutabara abantu bikagorana.
Kugeza ubu ibitaro 37 byafunze kuko abaganga bakeka ko Israel ishobora kubagabaho ibitero.