banner

 Israel yemeye ko ariyo yaturikije ’ibyombo by’abarwanyi ba Hezbollah

Bwa mbere Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yemeye uruhare rw’igihugu cye mu gitero cy’ikoranabuhanga cyatumye ibikoresho by’itumanaho by’abarwanyi b’ubutwe wa Hezbollah ukorera muri Liban biturika.

Muri Nzeri 2024 nibwo habayeho iturika ridasanzwe ry’ibyombo ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu itumanaho ry’abantu bahuriye ku ntego imwe, Pagers.

Abantu 42 nibo bapfuye, mu gihe abandi basaga 3500 bakomeretse.

Ibi bikiba Hezbollah yahise ivuga ko Israel ibifitemo uruhare, gusa yo yirinda kugira icyo itangaza.

Inkuru Wasoma:  Umugabo uherutse gutwika umukunzi we bikamuviramo gupfa na we yapfuye

Amakuru dukesha Russia Today avuga ko ku Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, ubwo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yari mu nama ya Guverinoma yemeye uruhare rw’igihugu cye muri iki gitero.

Ati “Operasiyo yo guturitsa pagers no kwica Hassan Nasrallah (wari Umuyobozi wa Hezbollah) zarakozwe nubwo hari abantu bakomeye mu rwego rw’umutekano babirwanyaga.”

Ibyavuzwe na Netanyahu byashimangiwe n’Umuvugizi we, Omer Dostri, wemereye CNN na AFP koko ko uyu mugabo ari we watanze uburenganzira bwo guturitsa ibi bikoresho by’itumanaho.

Hezbollah ni umutwe ukorera muri Liban, uterwa inkunga na Iran ukaba utajya imbizi na Israel ndetse impande zombi zimaze iminsi mu ntambara.

 Israel yemeye ko ariyo yaturikije ’ibyombo by’abarwanyi ba Hezbollah

Bwa mbere Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yemeye uruhare rw’igihugu cye mu gitero cy’ikoranabuhanga cyatumye ibikoresho by’itumanaho by’abarwanyi b’ubutwe wa Hezbollah ukorera muri Liban biturika.

Muri Nzeri 2024 nibwo habayeho iturika ridasanzwe ry’ibyombo ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu itumanaho ry’abantu bahuriye ku ntego imwe, Pagers.

Abantu 42 nibo bapfuye, mu gihe abandi basaga 3500 bakomeretse.

Ibi bikiba Hezbollah yahise ivuga ko Israel ibifitemo uruhare, gusa yo yirinda kugira icyo itangaza.

Inkuru Wasoma:  Iruka ry'ikirunga ryahitanye 10 muri Indonesia

Amakuru dukesha Russia Today avuga ko ku Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, ubwo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yari mu nama ya Guverinoma yemeye uruhare rw’igihugu cye muri iki gitero.

Ati “Operasiyo yo guturitsa pagers no kwica Hassan Nasrallah (wari Umuyobozi wa Hezbollah) zarakozwe nubwo hari abantu bakomeye mu rwego rw’umutekano babirwanyaga.”

Ibyavuzwe na Netanyahu byashimangiwe n’Umuvugizi we, Omer Dostri, wemereye CNN na AFP koko ko uyu mugabo ari we watanze uburenganzira bwo guturitsa ibi bikoresho by’itumanaho.

Hezbollah ni umutwe ukorera muri Liban, uterwa inkunga na Iran ukaba utajya imbizi na Israel ndetse impande zombi zimaze iminsi mu ntambara.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved