banner

Israel yishe Abu Ali Rida, umuyobozi wa Hezbollah mu majyepfo ya Liban

Ku wa Mbere, tariki ya 4 Ugushyingo 2024, Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyishe Abu Ali Rida, umwe mu bayobozi bakomeye b’umutwe wa Hezbollah, mu gitero cy’indege cyagabwe mu gace ka Baraachit mu Majyepfo ya Liban. Abu Ali Rida yari ashinzwe gutegura no kurasa ibisasu bya rokete na misile ku ngabo za Israel, ndetse yanayoboraga ibikorwa by’iterabwoba bya Hezbollah muri ako gace, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Times of Israel.

Igisirikare cya Israel cyakomeje kugaragaza ko batayo yacyo ya 91 ikomeje gusenya ibikorwaremezo bya Hezbollah mu Majyepfo ya Liban, bigamije kugabanya ubushobozi bwa Hezbollah bwo kugaba ibitero ku butaka bwa Israel. Iki gitero kije nyuma y’urupfu rwa Hassan Nasrallah, umuyobozi mukuru wa Hezbollah, na we wishwe na Israel mu kwezi gushize, mu rwego rwa politiki yo guhangana no kugabanya ingufu za Hezbollah mu karere.

Inkuru Wasoma:  Burundi: Icyo Abarundi batekereza nyuma y'uko Komiseri wa Polisi atemaguwe

Urupfu rwa Abu Ali Rida rurongera kumvikanisha ishyamirane rikomeye hagati ya Israel na Hezbollah, aho Israel ikomeje gutangaza ko izakomeza kwivuna abateza umutekano mucye, mu gihe Hezbollah nayo ikomeza ibikorwa byayo by’ubutasi n’ibitero bihitana abasilikare b’Abanyayisirayeli.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved