Israel yishe umuvugizi wa Hezbollah

Umuvugizi w’umutwe wa Hezbollah, Mohammed Afif, yiciwe mu gitero igisirikare cya Israel cyagabye mu Mujyi wa Beyrut muri Libani.

Mohammed Afif yatangiye kuvugwa cyane muri Nzeri 2024, nyuma y’urupfu rwa Hassan Nasrallah, wahoze ari umuyobozi wa Hezbollah, nawe wishwe n’igisirikare cya Israel.

Umunyamakuru wa AP (Associated Press) wageze aho Mohammed Afif yiciwe yavuze ko yahasanze imirambo ine n’abandi bantu bane bakomeretse.

Nyuma y’icyo gitero, abaturage buzuye imihanda mu murwa mukuru wa Libani bahunga, mu gihe Israel ntacyo iravuga ku rupfu rwa Mohammed Afif.

Inkuru Wasoma:  Umugabo yagerageje kwica umugore we birangira amukase ikiganza cy'iburyo kubera ibyo yamushinjaga

Israel yasabye abaturage batuye mu mijyi irenga icumi yo mu Burasirazuba bwa Libani gukuramo akabo karenge.

Minisiteri y’Ubuzima ya Libani ivuga ko abaturage barenga ibihumbi 34 bamaze guhitanwa n’ibitero bya Israel bigabwa muri icyo gihugu, abarenga miliyoni 1.2 bataye ingo zabo.

Kugeza ubu, abarwanyi ba Hezbollah bamaze guhitanwa n’ibitero Israel igaba muri Libani umubare wabo nturajya ahabona.

Ku ruhande rwa Israel, ibitero bya Hezbollah bimaze guhitana abagera kuri 76, barimo abasirikare 31, mu gihe abantu 60 bataye ingo zabo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved