Abakunzi b’umupira w’amaguru batunguwe cyane babonye amafoto y’umunyezamu wa Sudani y’Amajyepfo w’imyaka 18, Godwill Yogusuk Simon uhagarariye igihugu cye muri AFCON y’abatarengeje imyaka 20 irikubera mu Misiri. Uyu munyezamu yari mu bakinnyi bakiniye ikipe ye ku ya 23 Gashyantare ndetse yanabashije kwitwara neza ubwo igihugu cye cyabonaga intsinzi y’amateka batsinda Central African Republic (CAR) igitego 1-0.  mpamvu 2 nyamukuru zateye imvururu mu mukino Rayon sports yatsinzemo Rutsiro FC.

 

Igitego cya Sudani y’Amajyepfo cyatsinzwe na Paul Mara Jawa kuri penaliti bituma babona intsinzi yabo yambere muri AFCON yabatarengeje imyaka 20. Isura y’uyu muzamu niyo yagarutsweho cyane n’abantu benshi barebye uyu mukino bashidikanya ku myaka yuyu munyezamu wanigaragaje cyane muri uyu mukino.

 

Hari abafana bagaragaje impungenge bibaza niba abashinzwe iri rushanwa barabanje kugenzura neza ngo bamenye koko niba uyu mugabo afite imyaka 18 nkuko bivugwa kuko hari bamwe bamushyira mu kigereranyo cy’abafite imyaka 40.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.