Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), kiramenyesha abarezi b’amashuri, abayobozi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira ku mashuri gutangira amasomo y’igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023-2024 guhera kuwa 21 Nzeri kugera kuwa 24 Nzeri 2023. Iki gihe cyagenwe hagendewe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri.
Kuwa 21 Nzeri 2023, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu karere ka Nyanza na Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo, Ngororero mu Burengerazuba, Burera na Musanze mu Majyaruguru, Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Kuwa 22 Nzeri 2023, abiga mu bigo biherereye mu karere ka Ruhango na Gisagara mu ntara y’Amajyepfo, Nyabihu na Rubavu I Burengerazuba, Rulindo na Gakenke mu Majyaruguru, Rwamagana na Kayonza mu Burasirazuba.
Kuwa 23 Nzeri 2023 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo biherereye mu karere ka Huye na Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo, Karongi ya Rutsiro I Burengerazuba, Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru, Ngoma na Kirehe mu Burasirazuba.
Kuwa 24 Nzeri 2023 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo biherereye mu karere Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu mujyi wa Kigali, Muhanga na Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo, Rusizi na Nyamasheje I Burengerazuba na Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba.
NESA irasaba inzego z’ibanze gukangurira ababyeyi kohereza abanyeshuri ku mashuri yabo bagendeye ku ngengabihe yatangajwe. Ababyeyi barasabwa kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganijwe. Abanyeshuri barasabwa kwambara umwambaro w’ishuri, kandi abanyeshuri bagiye ku kigo bwa mbere bakagaragaza urwandiko bahawe na NESSA robohereza kuri icyo kigo, kandi ababyeyi barasabwa guha abana amafaranga y’urugendo azabageza ku ishuri.
Ababyeyi bafite abana bazakora ingendo zinyura mu mujyi wa Kigali ko bagomba kubagurira amakarita y’ingendo bazakoresha mu gutega ama bisi agenda mu mujyi wa Kigali. Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri ingendo, abahagurukira mu mujyi wa Kigali kugira ngi bagere mu bigo bigaho, bazafatira imodoka muri sitade ya Kigali yitiriwe Pele stadium I Nyamirambo.
Abanyeshuri baramenyeshwa ko nyuma ya saa cyenda sitade izaba ifunze kandi nta wemerewe kuza ku munsi utari uwo agiraho ku ishuri ikigo cye giherereyeho nk’uko bigaragara ku ngengabihe, ndetse nta n’uwemerewe kuza nyuma y’isaha yavuzwe haruguru. Abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge barasabwa gukurikirana ibikorwa byo gusubiza abana ku mashuri.