Raporo ku iteganyagihe ryakozwe n’Ibigo Nyafurika birifite mu nshingano ICPAC na IGAD, irerekana ko ibihugu umunani byo mu Ihembe rya Afurika bizagwamo imvura nyinshi ku buryo budasanzwe.
Muri raporo ICPAC yashyize ahagaragara kuwa Kabiri 19 Ugushyingo, yavuze ko hitezwe imvura nyinshi irenze isanzwe mu bice byinshi bya Uganda, Kenya, Rwanda, amajyaruguru y’u Burundi, amajyaruguru no hagati bya Tanzania, amajyepfo n’amajyaruguru bya Somalia, amajyepfo ya Ethiopia n’amajyepfo ashyira uburasirazuba bwa Sudani y’Epfo. ICPAC kandi yaburiye abaturage ibasaba kuva mu bice bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ibihugu bishobora kuzakubitika cyane ni Kenya, Tanzania, Rwanda na Burundi, ahitweze imvura iri ku gipimo cya milimetero 200, nk’uko raporo y’iteganyagihe rya ICPAC ibyerekana, ndetse ngo ibipimo by’ubushyuhe nabyo bishobora kurenga ibisanzwe mu bice byinshi by’Akarere Kagutse k’Ihembe rya Afurika.
Ishami rya LONI rishinzwe Ibiribwa n’Ubuhinzi FAO na IGAD, muri raporo biheruka gusohora byerekanye ko Ihembe rya Afurika rituwe n’abantu miliyoni 67 bugarijwe n’ibura ry’ibiribwa.
Ibi bigo byombi byavuze ko ibibazo by’uruhurirane biterwa n’imihindagurikire y’ikirere bituma habaho ibura ry’ibiribwa muri aka Karere, gakunze kwibasirwa n’amapfa, imyuzure, amakimbirane, ubukungu bujegajega n’abaturage bahora bava mu byabo.
Ihembe rya Afurika rigizwe n’igice kinini cy’Umwigimbakirwa uzwi nka Somali Peninsula uri mu Burasirazuba bwa Afurika kikaba kigize na Somalia, Djibouti, Ethiopia, na Eritrea.