banner

Itegeko ni ukwambara umukara n’icyatsi: Icyo wamenya ku muhango wo gushyingura Costa Titch

Umuryango w’umuraperi Costa Titch watangaje amatariki n’ibizagenderwaho mu muhango wo gusezeraho bwa nyuma uyu muhanzi witabye Imana aguye ku rubyiniro mu ijoro rya tariki 12 Werurwe 2023. Uyu muhanzi wapfuye afite imyaka 28 hateguwe umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma no kumuha icyubahiro uzaba ku wa 18 Werurwe 2023 uzitabirwa n’abambaye imyenda y’umukara n’icyatsi gusa.    Dore igisubizo RIB yahaye uwaramutse ayandikira ayibaza amakuru anayibwira ko ayizirikana

Aya ni amabara yiganje mu myambaro uyu muhanzi yakundaga kwambara dore ko ariyo agize iyambawe mu ndirimbo Big Flexa yatumye Costa Titch yigarurira imitima ya benshi mu bakunzi ba muzika hirya no hino ku Isi. Umuryango wa Tsobanoglou washimiye Titch Gang n’abandi bakomeje kuba hafi umwana wabo mu bihe byiza n’ibibi, watangaje ko iki gikorwa kizitabirwa n’abafite ubutumire gusa mu rwego rwo kwirinda umubyigano kandi nta wemerewe kugurisha ubutumire yahawe.

Inkuru Wasoma:  Amashusho y’umubyeyi wa The Ben uherutse kwitaba Imana avugana agahinda ibibi umusore we yamukoreye ari kubabaza benshi

Uyu muhango ugiye kuba nyuma y’uwabaye kuwa 15 Werurwe 2023 witabiriwe n’abagize umuryango uvukamo uyu muraperi n’inshuti ze za hafi. Mu rwego rwo guha icyubahiro no kwizihiza ibikorwa by’ uyu muhanzi, umuryango wa Tsobanoglou , inshuti ndetse n’abafana b’uyu muhanzi bazahurira ahitwa Bloom ku muhanda wa 14 Hawley abatazabasha kwitabira bazakurikira iki gikorwa kuri Youtube y’uyu muhanzi.

Costa Titch yitabye Imana nyuma y’igihe gito asinye amasezerano y’imikoranire na Konvict Muzik ya Akon nyuma yo gukorana indirimbo ‘Big Flexa RMX’ imaze ukwezi isohotse. Akon yari aherutse gutangaza ko Costa Titch n’injyana ya Amapiono bagiye kwigarurira muzika y’Isi muri iki gihe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved