Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagenye ko bimwe mu bikoresho bikoreshwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS) bigirwa ibanga. Ibi bikubiye mu iteka rya Perezida No 064/01 ryo kuwa 16 Ukwakira 2023 rishyiraho abagize inama nkuru y’abagize Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora (RCS).
Iri teka ryasohotse mu igazeti ya Leta idasanzwe yo kuwa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2023. Mu bikoresho bya RCS Umukuru w’Igihugu yagennye ko bigomba kugirwa ibanga harimo intwaro n’amasasu yazo, imodoka zikoreshwa mu gucunga umutekano, ibikoresho by’umutekano bigenzura hifashishijwe ikoranabuhanga n’iby’itumanaho ndetse n’impuzankano z’abakozi bashinzwe igorora.
Ibi kandi birimo ibikoresho byifashishwa mu guhosha imyigaragambyo, imbwa zigenzura ibintu bibujijwe, ibikoresho bijyanye na zo, imiti n’ibiryo byazo, ibikoresho byifashishwa mu kurwanya inkongi y’umuriro n’iby’ubutabazi ndetse n’inyubako zibitswemo ibikoresho bigirirwa ibanga.
Ingingo ya mbere y’iri teka isobanura ko kugira ibi bikoresho ibanga, biri mu rwego rwo kurinda umutekano w’igororero, uw’abantu bafunzwe, uw’umutungo, uw’abakozi, uw’ahantu RCS ifite mu nshingano n’uw’abagana RCS.