banner

Iterambere ry’u Rwanda rizakomeza nta Bubiligi – Minisitiri Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yasobanuye ko nubwo u Rwanda rwahagaritse imikoranire yabwo n’u Bubiligi, bitazahungabanya na busa iterambere ryarwo, ashimangira ko ahubwo rizakomeza mu murongo waryo nta nkunga ituruka muri icyo gihugu cyo mu Burayi.

Yabigarutseho mu Kiganiro gito yagiranye na IGIHE, ku mugoroba wo ku wa 18 Gashyantare 2025.

Ni nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yahagaritse imikoranire mu by’iterambere n’u Bubiligi kuko bwahisemo guheza inguni bugafatanya na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bukangurambaga bugamije gukomanyiriza u Rwanda ngo ruhagarikirwe inkunga zigamije iterambere.

Minisitiri Nduhungirehe abajijwe niba nta mpungenge bikwiye guteza guhagarika imikoranire hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, yashimangiye ko iterambere ry’u Rwanda rizakomeza.

Ati “Nta mpungenge ibikorwa bizakomeza kandi iterambere ry’u Rwanda rizakomeza nta Babiligi. [U Bubiligi bwafatanyije na Leta ya Congo mu kugerageza guhagarika inkunga u Rwanda rwaterwaga, bakabwira n’imiryango mpuzamahanga mu gushaka kumvisha ko bagomba guhagarika imfashanyo n’u Rwanda.”

Inshuro nyinshi u Bubiligi bwakomeje kuba ikirumirahabiri, uyu munsi rukagaragaraza ko bufatanya n’u Rwanda mu mishinga itandukanye y’iterambere, nyuma bugaca ruhinga inyuma bukajya gufatanya na RDC mu bukangurambaga bugamije kurukomatanyiriza mu bufatanye n’indi miryango mpuzamahanga.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain yavuze ko ibyo bikorwa byakozwe u Rwanda rukabimenya ndetse rukabyihanganira, ariko birakomeza.

Ati “Ntabwo waba uvuga ko ufitanye amasezerano y’ubutwererane n’igihugu runaka ngo nurangiza uce ruhinga nyuma ujye kubasabira ko abandi bayahagarika kubera ibibazo bya politiki. Ibibazo by’iterambere ntabwo byagakwiriye kuvangwa n’ibibazo bya politiki cyangwa se kugirwa ibikangisho.”

Abajijwe niba mbere y’ibi byemezo u Rwanda rwaba rwaganiriye n’u Bubiligi, Mukuralinda yavuze ko bidashoboka ko ibyemezo nk’ibyo byafatwa hatarabayeho ibiganiro bitandukanye.

Yavuze ko bitangaje kubona igihugu cyerekwa impamvu zitandukanye u Rwanda rutanga ku birebana n’umutekano warwo, hakaba n’izindi zivugwa ku birebana n’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bicwa bazira uko bavutse, ariko byose u Bubiligi bukabirenza ingohe bugashyigikira RDC yarahiriye gukemuza ibibazo ingufu za gisirikare.

Ati “Ni uburenganzira bw’icyo gihugu guhitamo, ariko kuvuga ko wagira amasezerano y’ubutwererane igikangisho kandi bakwereka ko ikibazo gihari ari icy’umutekano w’Abanyarwanda, ntabwo ibyo byakwihanganirwa.”

Inkuru Wasoma:  U Rwanda Rwahagaritse ubutwererane n’u Bubiligi kubera imyitwarire yabwo-Alain Mukuralinda

Mu minsi ishize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, n’uwa Afurika y’Amajyepfo, SADC byemeranyije ko inzira rukumbi yageza ku mahoro arambye ndetse ikwiriye kwisungwa, ari ibiganiro bitaziguye hagati ya RDC na M23, ndetse bisabwa no gukurikizwa.

Ni imyanzuro kandi yahawe umugisha n’indi miryango itandukanye harimo na Afurika Yunze Ubumwe, icyakora Mukuralinda akavuga ko imyitwarire y’u Bubiligi ibangamiye iyo nzira y’amahoro yemejwe na benshi.

Ati “Bose baravuga bati ikibazo kigomba gukemurwa mu nzira y’ibiganiro, inzira ya dipolomasi, hari ikibazo u Rwanda ruvuga cya FDLR, ibyagiye biganirwa ndetse bigashyirwaho umukono ko iyo FDLR igomba gusenywa ariko ibyo ntibubishyigikiye.”

Yakomeje ati “Imiryango yose yasabye RDC kuganira na M23, ariko RDC igahindukira iti ‘ntabwo tuzaganira na yo’, igihugu kigashyigikira iyo nzira ya Guverinoma ya Congo ivuga ko izakemura icyo kibazo mu nzira y’intambara.”

Mukuralinda agaragaza ko igihugu cyiyemeza gushyigikira uwo murongo wa RDC, biba bisobanuye ko kiba kibangamiye abandi bose biyemeje inzira y’ibiganiro aho gukoresha ingufu za gisirikare.

Ku bijyanye n’ingaruka zishobora kubaho nyuma yo guhagarika ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bubiligi, Mukuralinda yavuze ko u Rwanda rutagurana umutekano w’Abanyarwanda cyangwa ubusugire bwarwo n’imfashanyo, akagaragaza ko Igihugu kizagerageza kubana n’abandi.

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame aherutse kugirana na Jeune Afrique yabajijwe ibijyanye n’ibihugu birimo n’u Bubiligi byakangishaga u Rwanda guhagarika inkunga birugenera ndetse banatangaza ko bashoboa gushyiraho ibihano, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko nubwo ibyo bihugu bivuga ibyo, ari byo bya nyirabayazana ku makimbirane ari mu Burasirazuba bwa RDC.

Ati “Ibihugu bimwe bifite uruhare muri iki kibazo, nk’Ababiligi n’Abadage bahoze ari Abakoloni, bari kudutera ubwoba bitwaje ibihano kuko ndi guharanira uburenganzira bwanjye. Barumva ko bantera ubwoba? Byumvikane neza: aho guhitamo hagati y’ibibangamira umutekano no gufatirwa ibihano, nafata intwaro ngahangana n’ibigamije kungirira nabi ntitaye ku bihano.”

Perezida Kagame washimangiye ko hari uguhuzagurika no kutavugisha ukuri kw’ibihugu nk’u Bubiligi, yagaragaje ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bigoye mu 1994, bityo ko ibyo bikangisho ntacyo bivuze.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!