Kubera impinduka ziri gukorwa mu itorero ADEPR hari bamwe mu bapasiteri bananiwe kwakira izo mpinduka batangira kwandika amabaruwa agaragaza kutanyurwa n’amavugurura ari kuba, ibyitwa ko bidakwiriye umuntu wongeyeho w’umukristo. Umushumba mukuru wa ADEPR Isae Ndayizeye yavuze ku bimaze iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga.
Aganira n’Imvaho Nshya, Ndayizeye avuga ko itorero ritamenyerwa ku mbuga nkoranyambaga. Yagereranije imbuga nkoranyambaga nk’icyumba cy’Inama kiri mu kirere, ati “imbuga nkoranyambaga ni nk’icyumba cy’inama ariko kiri mu kirere noneho umuntu yakigeramo, niba hari umuntu wakigiyemo akavuga bakagira ngo ni ko ADEPR imeze, ariko ADEPR ushaka kuyimenya ajya amu rusengero, ajya mu bikorwa byayo ajya mu buzima bwayo bwa buri munsi.”
Agaragaza ko ADEPR itandukanye na wa muntu ujya hariya akavuga, ahubwo ni impinduka ziri gukorwa buri munsi, akomeza ashimangira ko abagira ikibazo Atari abakristo ba ADEPR kuko bo bararizi neza, bazi amahame rigenderaho, bazi amabwiriza yaryo, bazi n’inzego zaryo.
Akomeza avuga ko uwagira ikibazo ari undi utari muri ADEPR, akomeza avuga ko ‘Tumaze igihe mu mavugurura kandi kuba hari amavugurura amaze igihe mu itorero tunashimira Imana ahantu ageze. Iyo tubonye ibintu nka biriya, tubona umukoro tugifite mu kwigisha indangagaciro, wo kwigisha uburere, wo kwigisha abantu ibyo bakora n’ibyo badakora.’
Ubuyobozi bw’itorero bushimira uruhare rw’Abakristo, inshuti n’abafatanyabikorwa baryo mu rugendo rw’ibikorwa bafite, yaba iby’ivugabutumwa n’ibyo guteza imbere imibereho myiza y’abagenerwabikorwa.