Itorero rikomeye mu Rwanda ryahagaritswe rishinjwa ibirimo gucamo ibice no kubiba amacakubiri n’amakimbirane ahoraho mu Bakiristo

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwatangaje ko Itorero ry’umuriro wa Pentekote ryavuye kuri ADEPR, ririmo abadakozwa ibyo gukurikiza gahunda za Leta, ryongeye gufungwa mu Rwanda nyuma yo gushinjwa ibirimo gucamo ibice no kubiba amacakubiri n’amakimbirane ahoraho mu Bakirisitu. https://imirasiretv.com/umugore-yaketse-ko-umugabo-we-yazanye-indaya-mu-nzu-ahita-ayitwika-irakongoka-birangira-asanzemo-umugabo-we-gusa/

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yo ku wa 30 Nyakanga 2024, RGB yandikiye Pasiteri Ntawukuriryayo Corneille uyoboraga iri torero. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’igenzura ryimbitse ryakozwe ku bikorwa by’iri torero. RGB ivuga ko kandi basanze muri iri torero harimo gucamo ibice no kubiba amacakubiri n’amakimbirane by’urudaca mu bakiristo, ku buryo bibabuza umudendezo n’ituze.

Iyi baruwa yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa RGB, Madamu Usta Kayitesi, igaragaza ko mu nyigisho zitangirwa muri iri torero, harimo zimwe ziyobya abaturage zibakangurira kutitabira zimwe muri gahunda z’iterambere ku buryo bigira ingaruka mbi ku baturage. Yasanze kandi iri torero ritagira zimwe mu nzego ziteganywa n’amategeko bityo amategeko akaba atubahirizwa muri iri torero ndetse ubuyobozi bukaba bwaracitsemo ibice.

Hari kandi kuba Itorero hari bimwe rigenderaho biri mu mategeko ngenga-mikorere bidateganyijwe mu mategeko shingiro. Itorero Umuriro wa Pantekote rimaze iminsi mu bibazo byo kutumvikana bishingiye ku mitungo no kuba bamwe badakozwa gahunda za Leta, bagendera ku myemerere bishakiye.

Ni mu gihe kandi harimo abadakozwa gahunda zo kuboneza urubyaro n’izindi z’ubuzima bavuga ko ari ukugomera Imana. Nko gukoresha agakingirizo cyangwa kwiyakana mu gikorwa cy’abashakanye hari abavuga ko ntaho bitaniye no kwica kuko iyo “Intanga zigumye mu gakingirizo cyangwa ntizijye aho zagenewe ntaho ngo bitaniye no kwica.”

Bamwe mu basengera muri iri torero bashyizwemo inyigisho ko akazi kabo ari ugusenga gusa ko ibindi byose ari iby’Isi bazabisiga bakaguruka bakigira mu ijuru ahataba imihangayiko, n’indi myemerere itangaje. Itorero Umuriro wa Pentekote ryashinzwe mu mwaka wa 2001 nyuma y’uko Pasiteri Majyambere Joseph wahoze ariyobora mbere yo gupfa muri 2021 yari yiyomoye kuri ADEPR. https://imirasiretv.com/uwahoze-ari-perezida-yakatiwe-gufungwa-imyaka-20-nyuma-yo-guhamwa-nibyaha-bikomeye/

Inkuru Wasoma:  ‘Natezaga impanuka ngakenesha abagabo’ Ubuhamya bwa Erica wakoreye Satani imyaka 18 ahabwa misiyo zitandukanye zo gukora ibikorwa ku isi

Inkuru Wasoma:  Abajura bateye Kiliziya Gatolika bica umuzamu wari uharinze biba n'amaturo

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved