Itorero rya ADEPR ryagaragaje uko ryakoresheje miliyari 14frw mu mezi atandatu

Umushumba mukuru w’itorero ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isae, agaragaraza ko mu bikorwa byose byakozwe mu gihe cy’amezi 6 bifite agaciro ka miliyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda zakoreshejwe mu gihugu cyose. Yagaragaje ibi avuga ko ayo mafaranga yakoreshejwe haba mu bikorwa by’ivugabutumwa, uburezi, imibereho myiza, isanamitima n’ibindi.

Yavuze ko umuryango ari kimwe mu bintu itorero ryitayeho cyane kuko bijyana n’icyerekezo ubuyobozi bw’itorero bufite cyo guhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye hifashishijwe ijambo ry’Imana. Ashimira Imana biturutse ku kuba hari abantu bahinduka bakizera Kristo bityo bakagenda bava mu ngeso mbi n’ibindi bikorwa bibi.

Mu mezi 6 ashize, itorero rya ADEPR ryakiriye abahindutse bakizera Kristo nk’umwami n’umukiza bashya bagera ku bihumbi 42 mu gihugu cyose. Itorero ryabafashije kwibumbira mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya. Muri iri torero, habarurwa amatsinda asaga ibihumbi 7 akorera hirya no hino mu gihugu by’umwihariko hakaba n’ibice byatangijwemo gahunda yo kuyafasha kugira ubuhinzi bubafasha kubabyarira umusaruro, icyiswe Itorero ryo mu Murima.

Pasiteri Ndayizeye yabwiye Imvaho nshya dukesha iyi nkuru ko muri ayo mezi 6 ashize, itorero ryafashije abakristo kubaka uturima tw’igikoni tubasha gutuma babona imboga. Ati “ibi bijyana n’izindi gahunda itorero ADEPR yatangije yo gufatanya kurwanya igwingira n’imirire mibi nka kimwe mu bibazo biri mu gihugu abantu bose bahanganye na cyo.”

Inkuru Wasoma:  Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yapfushije Umupadiri witwa Gervase Twinomujuni

Yavuze ko bafashije kubaka uturima tw’igikoni turenga 13,000 mu gihugu cyose. Mu karere ka Muhanga hatewe ibiti by’imbuto, hatangwa inka n’amatungo magufi, ibyo byose bikajyana no gufasha umuryango kugira imibereho myiza. Mu mezi 6 ashize, ADEPR yafashije imiryango ibihumbi 2 yabanaga itarasezeranye hatitawe ko ari abanyatorero ahubwo ngo ni imiryango yose iri hafi y’aho insengero za ADEPR ziri.

Harimo kubakwa no gusanwa inzu zisaga 600 z’abantu batishoboye hirya no hino mu gihugu. Mu minsi ishize hakozwe icyumweru cy’uburezi aho mu bigo 316 hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo guteza imbere isuku n’isukura.

Ubuyobozi bwa ADEPR buvuga ko bwatanze inka 27 mu guteza imbere gahunda yo kugaburira abana ku ishuri. Buragira buti “Ni ikintu dushimira Abakristo kuko itorero rya ADEPR rifite abakristo barikunda. Amafaranga tuyavana mu bwitange n’ibikorwa byabo no mu mishanga y’ubucuruzi itorero rigira”

Ku rundi ruhande kandi, abana basubijwe mu ishuri mu gihe cy’amezi 6 ashize babarirwa muri 400, mu gihe abana basaga ibihumbi 28 bafashwa kwiga, nko kubabonera amafaranga y’ishuri n’ibikoresho by’ishuri.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved