Itsinda ry’itorero ry’Ubwongereza rishinzwe kurwanya ivanguramoko rirateganya ibikorwa 47 bigamije guhindura “umuco wo kwihanganira ivanguramoko”.
Iyi raporo, yasohotse ku munsi w’ejo (22 Mata), ikaba yarakozwe hashingiwe ku zindi raporo 25 zo mu myaka 36 ishize zisa nkaho ntacyo zatanze. Iyi raporo iragira iti: “Kuri iyi nshuro kunanirwa gukora bizafatwa nk’ikindi kimenyetso, gishobora kuba icya nyuma kuri benshi, kerekana ko itorero rititayeye ku byaha by’amoko”.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka Arkiyepiskopi wa Canterbury Justin Welby, yavuze ko iri torero rigifite ivangura rishingiye ku nzego z’imiyoborere kandi ko iryo torero ryanasabye imbabazi z’uko rimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ritita cyane ku bantu bo mu bwoko bwa Bame (Bame People).
Uyu munsi, Arkiyepiskopi wa Canterbury na Arkiyepiskopi wa York bishimiye iyi raporo bavuga ko bizeye ko bagiye kuba “igisekuru kizahagarika iki cyerekezo cyo kudakora kimaze igihe kinini”. Bati: “Twagiye tubona inshuro nyinshi abantu batotezwa, bakirengagizwa, bagateshwa agaciro kandi ntibyashoboka ko bakurwa mu buzima bw’itorero kandi nabo ari umuryango w’Imana. Biradushengura umutima, kandi rwose tubabajwe nabyo.”
Yakomeje agira ati: “ibyifuzo dufite rero birimo impinduka mubice bitanu byubuzima bwitorero: uruhare, uburezi, amahugurwa n’inama, mu rubyiruko ndetse no mu nzego z’imiyoborere.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo gushyira ahagaragara iyi raporo, Rev Sonia Barron, uyobora itsinda rishinzwe kurwanya ivanguramoko, yagize ati: “Umuco wo mu Itorero ry’Ubwongereza wihanganira ubwoko bumwe na bumwe bw’ivangura kandi si byiza rwose. Ni ngombwa rero ko uwo muco uvaho burundu. Dukwiye rero gufata ingamba zo gushyira mu bikorwa ibikorwa bivuguruza ivanguramoko, guhindura politiki, imyitwarire, n’imyizerere ikomeza ibitekerezo by’ivangura, no gufata ingamba zo gukuraho ivanguramoko ku muntu, mu rubyiruko, mu nzego z’imiyoborere ndetse no mu itorero ry’Ubwongereza muri rusange.”