Itsinda ry’insoresore ryiyise ‘abahebyi’ ryahawe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Tariki 5 Nzeri 2023 nibwo itsinda ry’abasore biyise ‘Abahebyi’ ryateye abasekirite barinda ibirombe by’amabuye y’agaciro ryitwaje intwaro gakondo rikomeretsamo bane ryibamo n’ibikoresho butandukanye. Iburanisha ry’uru rubanza ryabereye mu ruhame ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba mu karere ka Muhanga.

Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rushinja abo bantu icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, kwiba hakoreshejwe intwaro, gusenya cyangwa konona inyubako ku bushake utari nyirayo, gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyero nta ruhushya, bukavuga ko ibi byaha bihanishwa ingingo ya 121, 182na 170 z’itegeko nimero 69/2019.

Ubushinjacyaha buvuga ko kandi abo ‘Abahebyi’ bari bitwaje ibisongo, inyundo, imitarimba n’imihoro bitwaje ko baje kurwanya abavantara kuko kampani zibakoresha zabakuye mu karere ka Nyagatare.

Urukiko rwemeje ko abaregwa bose uko ari 10 bafungwa by’agatenganyo iminsi 30 muri gereza. Rwemeje ko hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma abo bose barakoze ibyaha bakurikiranweho. Rwibukije ko kandi kujuririra iki cyemezo bikorwa mu gihe cy’iminsi 5 kuva rusomwe.

Inkuru Wasoma:  Urukiko rwafatiye umwanzuro abarimu bafashwe bakuriramo umunyeshuri bigisha inda ubanziriza igihano

Inkuru Wasoma:  Abana b’abakobwa basambanyijwe bahatirizwa n’ababyeyi babo kujya kubana n’ababasambanyije

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved