banner

Iyicwa ry’Umusirikare Ukomeye Muri Sudani y’Epfo Ryateye Icyuka Kibi

Muri Sudani y’Epfo umusirikare ufite ipeti rya Jenerali yapfanye n’abandi babarirwa muri mirongo. Kajugujugu y’Umuryango w’Abibumbye yari ibakuye mu mujyi wa Nasir mu majyaruguru y’igihugu isukwaho urusasu nkuko byatangajwe n’ubutegetsi.

Umuryango w’Abibumbye wamaganye iki gikorwa, uvuga ko ibyabaye ari agahomamunwa, bishobora gufatwa nk’icyaha cy’intambara kandi cyahuhura amasezerano y’amahoro yari asanzwe acumbagira.

Abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bakuraga ingabo mu mujyi wa Nasir nyuma y’intambara ikomeye yashyamiranyije ingabo za leta n’abiyise ‘ingabo ntagatifu’, leta ya perezida Salva Kiir ivuga ko bakorana n’abashyigikiye Visi Perezida wa mbere, Riek Machar.

Mu ijambo ryo gutangaza urupfu rwa Jenerali Majur Dak n’abandi basirikare, Perezida Salva Kiir yavuze ko Machar yari yamwijeje we n’Umuryango w’Abibumbye ko uyu musirikare wo ku rwego rwa Jenerali nta kibazo ari bugire, bityo ko bashobora kumukura mu mujyi wa Nasir we n’ingabo ze.

Inkuru Wasoma:  Leta RDC yemereye miliyoni 5 z’Amadolari uwayifasha gufata abayobozi ba AFC/M23

Ministri w’itangazamakuru Michael Makuei yabwiye abanyamakuru ko abagera kuri 27 barimo umukozi wa Loni bashobora kuba baguye muri iyo ndege. Ntibyahise bimenyekana niba iyo ndege yarasiwe ku butaka itarahaguruka cyangwa niba yarasiwe mu kirere.

Umuvugizi was Riek Machar, Puok Both Baluang, yirinze kugira icyo avuga kuri icyo gitero. Gusa ishyaka rya Visi Perezida Machar riheruka guhakana uruhare mu bikorwa by’intambara mu mujyi wa Nasir.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru dusoza, umuvugizi wa Machar yatangaje ko inzego z’umutekano zataye muri yombi ministri ushinzwe peteroli, ushinzwe ibyo kubana mu mahoro, uwungirije umugaba mukuru w’ingabo n’abandi basirikare bakuru bo ku ruhande rwa Machar.

Ni igikorwa cyashyize mu kaga amasezerano y’amahoro yasinywe hagati ya Riek Machar na Salva Kiir mu mwaka wa 2018.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!