Perezida Paul Kagame yatangaje ko ingabo umuryango wa SADC wari warohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zari zifite gahunda yo kurasa u Rwanda, gusa ashimangira ko iyo zibeshya zikabikora zari kuhatikirira.
Yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga, mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye igitaramo kijyanye no kwizihiza ku nshuro ya 31 umunsi wo kwibohora.
Umukuru w’Igihugu yanenze ibihugu bya Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi kuba byaroherereje leta ya RDC intwaro, nyamara yarimo yica abaturage bayo ifatanyije n’umutwe wa FDLR wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ati: “Isi yose yarareberaga ubwo abacanshuro baturukaga i Burayi bajya muri Congo, hanyuma abandi bavandimwe na bashiki bacu bavangiwe bo ku mugabane wacu bohereza intwaro, bohereza ingabo mu rwego rwo gushyigikira Guverinoma yarimo yica abaturage bayo, mu gushyigikira abajenosideri bishe abantu bacu hano. Miliyoni y’abantu twatakaje mu minsi 100 bishwe n’ibyo binyendaro.”
Perezida Paul Kagame yavuze ko urebye umubare w’intwaro zasanzwe mu mijyi ya Goma na Bukavu, bigaragarira buri wese ko ihuriro ry’ingabo zarwanaga ku ruhande rwa leta ya RDC zitari zirajwe ishinga na M23 barwanaga, ko ahubwo intego nyamukuru yari ukurasa u Rwanda.
Ati: “Baraje bateranira ku mupaka wacu, muzi inkuru y’ibyasanzwe i Goma, i Bukavu n’ahandi; mwabyumva. Mwakumva ko ikibazo kitari ukurwanya icyitwa AFC/M23, intego yari u Rwanda.”
Asa n’ugaragaza ko ziriya ngabo zakubiswe ahababaza, Perezida Kagame yunzemo ati: “Muzababaze ibyabaye. Ibyabaye byari gusa akavungunyukira k’ibyo mu by’ukuri twashoboraga gukora.”
Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko ingabo za SADC nyuma yo kubona ko ntacyo zishobora kugira u Rwanda zigacika intege, u Rwanda rwazihaye inzira yo gucamo zigataha zisubira mu bihugu byazo.
Yavuze ko iyo zibeshya zigakomeza kurasa ku Rwanda zari buhure n’urupfu.
Ati: “Twabahaye inzira, tubacungira umutekano kugira ngo basubire imuhira. Ariko bakabaye baratikiye iyo mu byukuri bakomeza imirwano. Ibyo nta kibazo kibirimo. Ndi kubivuga ubu, kandi n’ejo nihagira ubigerageza muzabireba. Sindi gutebya, ntacyo ndi gukora, ndi kuvuga ukuri k’ushaka kukumva, niba ufite ibindi bitekerezo, tuzabikemura.”
Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko ibyabaye ku Rwanda inshuro imwe iryo rimwe rihagije, bityo ko bitazongera kurubaho ukundi.