Izina ritangaje Louise Mushikiwabo yiyise kuri Twitter.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Mushikiwabo Louise,yiyise “Mushikiwabachouuuu” mu butumwa yanyujije kuri Twitter. Uyu munyarwandakazi uri mu rukundo n’urubyiruko kubera ukuntu asigaye aganira nabo kuri Twitter,yashimiye abanyarwanda bose bamuteye urwenya muri iyi minsi yari yitabiriye umuhango wo “Kwita Izina”.

Abinyujije kuri Twitter,Madamu Mushikiwabo yagize ati “Rubyiruko, uruto n’urwo tungana, nabonye abibaza niba nsoma commentaires zanyu,mbashimiye ibiganiro n’urwenya twasangiye muri iyi weekend yo Kwita Izina! Ubu nageze mu mahanga mu yindi mirimo mu bihugu bya Francophonie byo mu nyanja y’ubuhinde.Twikomereze imihigo! Mushikiwabachouuuu.”

Kuwa Gatanu tariki ya 02 Nzeri 2022,Mushikiwabo Louise yise ‘Turikumwe’ ingagi yo mu muryango Ntambara. Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo ni umunyamabanga mukuru wa Francophonie wa kane mu mateka y’uyu muryango, umwanya ariho guhera muri Mutarama 2019 nyuma yo gutorerwa iyo mirimo mu nama ya 17 y’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma mu muryango wa Francophonie, yabereye I Erevan muri Arménie mu kwezi kwa 10 kwa 2018.

Inkuru Wasoma:  “Ese miss Meghan NIMWIZA yaba yarasezeye mu marushanwa ya miss Rwanda nk’umu Judge kubera Prince kid?”| abakunzi ba miss Rwanda bafite ibyo bari kubivugaho.

Biteganyijwe ko Inama ya 18 y’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma muri Francophonie izabera I Djerba muri Tunisia mu kwezi kwa 11 uyu mwaka izashyiraho umunyamabanga mukuru w’uyu muryango muri manda nshya y’imyaka ine. source: umuryango

Polisi yataye muri yombi pasiteri wagaragaye akubita abaturage mu rusengero. Video

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved