Jaque wapfushije umugore we Kelia bagiye kubana avuze amagambo akomeye ku rupfu rwe| arababaje cyane, avuze ku burwayi bwe akeneye million 8.

Tariki 4 werurwe 2022 nibwo humvikanye inkuru y’incamugongo ya Jaque wapfushije umugore we haburaga gato cyane ngo babane byemewe n’amategeko ndetse n’imbere y’Imana, noneho bibabaza kurushaho bitewe n’ubuzima bari barabanyemo kuva bakundana kugera umunsi uyu Kelia avira mu buzima, ibyari ibyishimo bitegerejwe bigasozwa n’amarira ku kiriyo cyabaye ku munsi w’ubukwe.

Jaque na Kelia bajya kumenyana bahuriye kuri facebook, iki gihe Jaque yari anarwaye indwara y’impyiko n’umuvuduko w’amaraso, baraganira baramenyana ndetse umubano wabo ugera kure cyane kugeza ubwo bageze ku munsi bapanze guhura, ariko Kelia yahagera aziko agiye guhura n’umusore mwiza wi bongard nk’uko Jaque ubwe nanubu akomeza kubishimangira, atungurwa no gusanga ariwe bahuye.

Jaque na Kelia bahura Kelia agatungurwa yabanje kutabyumva gusa ntago byaje gutinda baraganira koko bahamanya ko bagiye gukundana ariko Kelia yari ataramenya ko Jaque arwaye. Jaque na Kelia ni abantu banyuze mu buzima bugoye kuko nyuma y’uko amenye ko Jaque arwaye akabyakira kandi agakomeza kumukunda byatumye n’abantu bamenye ibyabo batangira kwita Kelia malaika murinzi wa Jaque, na Jaque nawe yaje kumenya ko Kelia arwaye.

Mu buzima bwa Jaque na Kelia bwari bukomeye kuko n’ubushobozi bwari ntabwo ku rwego rwo kuba babasha kunywa amazi ndetse bakarya n’ibisheke kuko aribyo bari bashoboye, mu gihe Jaque yari ahanganye n’impyiko ndetse n’umuvuduko w’amaraso Kellia we yari arwaye ibibyimba muri nyababyeyi ku buryo byanasabye ko bamubaga imwe bakayikuramo.

Nubwo Kelia mbere y’uko arwara byabanje kumugora kumva ko Jaque arwaye ariko akaza kubyakira, nawe akaza kurwara, babanye neza basezerana ko bazabana bakazapfira umwe mu biganza by’undi, niko bitari byoroshye kubera ko ababyeyi ba Jaque banze Kelia cyane bamuziza ko atazigera abyara bamusaba gutandukana nawe, ndetse n’igihe cyarageze baramwirukana ariko Jaque na Kelia bizirikanaho bemeranya kudatandukana.

Inkuru Wasoma:  Byamaze kwemezwa ko umwe mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda azaririmba muri Rwanda Day

Urukundo rw’aba bombi rwamenyekanye hose kubera ko banakunze kubicisha ku mbuga nkoranyambaga, ndetse abantu barabakunda bamwe bakanabatera inkunga yo kubaho, ariko Kelia aza kwitaba Imana bitunguranye n’indwara itazwi. Nyuma y’urupfu rwe umuganga witaga kuri aba bombi yatangaje ko byatunguranye cyane ko nyuma yo kuvanwamo ovule imwe ya Kelia yari yaramwijeje ko azamera neza mu gihe yari arimo koroherwa nibwo yaje kwitaba Imana.

Ubwo yaganiraga na Afrimax, kuri uyu wa 7 kamena 2022 Jaque yavuze ko nanubu iperereza rikiri gukorwa ku rupfu rw’umugore we bashyinguye ku munsi bari kuzakoreraho ubukwe, anavuga ko yagiye kwivuriza kuri roix Faisal bakamufasha ku bijyanye n’impyiko ndetse n’umuvuduko w’amaraso ariko intandaro yabyo yo akaba agomba kujya kuyivuriza mu gihugu cy’ubuhindi.

Jaque abajijwe ubushobozi bukenewe kugira ngo azabashe kuvurwa, yavuze ko akeneye million 8, gusa yanavuze ko kugeza n’ubu ari ibintu bimugora cyane kumva ko Kelia yapfuye, kwiyakira bikaba byaramunaniye,gusa akomeza gushimira abantu bose bamuba hafi kuva kera kugeza ubungubu, anizeye ko azakira indwara zose arwaye. Ukeneye gufasha Jaque 0788348891.

Yago yamaganiwe kure ubwo yavugaga ko Kigali itari iy’abanyantege nke| bamwibukije amarira yarize

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved