Jeannete Kagame yashishikarije abanyarwanda muri rusange cyane urubyiruko kwibona nk’abanyamigabane mu kubaka u Rwanda. Kuri uyu wa 9 Kamena 2023, Ibi yabibwiye uyubyiruko ruteraniye mu karere ka Gisagara rusaga 1000 mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 ku inshuro ya 29, hibukwa urubyiruko rwishwe muri icyo gihe ku insanganyamatsiko igira iti “igihango cy’urungano.”
Yavuze ko mu Kinyarwanda bavuga bati “Ntaheza haruta iwanyu’ bityo abarwaniye u Rwanda bashimishwa no kubona urubyiruko ruharanira kurwubaka. Ati “Twese dukwiye kwibona nk’abanyamigabane mu kubaka igihugu.”
Ahereye ku kuba urubyiruko rukoresha ikoranabuhanga cyane, yarusabye kurikoresha rwiyungura ubwenge, bakagira ubushishozi igihe bahitamo abo bakurikira kumbuga nkoranyambaga, kuko ibizivugirwaho byose Atari ukuri cyangwa ngo bibagirire umumaro. Yabasabye guhitamo neza bakirinda kugwa mu byo benshi mu rungano rwabo bagwamo bashaka kugera kuri byinshi batavunitse, banyura munzira z’ubusamo.
Yanabasabye ko batakwemera abashaka ko birebera mu ndorerwamo y’amoko, kuko ntawe byigeze bigirira akamaro kandi muri byose bakabanza gufata umwanya uhagije wo gutekereza ku byemezo bafata. Ahereye kandi ku kuba hari bamwe mu rubyiruko bemera gukoreshwa n’abashaka gusenya u Rwanda kandi rukemera kugira uruhare mu gupfobya Jenoside no gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo, yagize ati “Usenye ubumwe bwacu aba asenye igihugu cyose, uru Rwanda nirwo dufite rwonyine, ubwo bumwe mubukomereho.”
Igihango cy’urungano cyateguwe na minisiteri y’urubyiruko, minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu ku bufatanye n’Imbuto foundation.