Jeannette Kagame yasabye ubufatanye mu kurwanya kanseri y’inkondo y’umura

Madamu Jeannette Kagame yasabye ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, ubufatanye mu kurwanya kanseri y’inkondo y’umura, hagamijwe kurinda ubuzima bw’imiryango.

Ubu busabe yabutangiye mu nama y’ikoranabuhanga yo kurandura burundu iyi kanseri, yayobowe n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, kuri uyu wa 31 Mutarama 2024.

Iyi nama yamaze amasaha ane, yagaragarijwemo uko kanseri y’inkondo y’umura igira ingaruka ku bantu bose, uko ingamba zo kuyirwanya zikurikizwa, hanashimirwa abafatanyabikorwa bafasha Commonwealth kuyirwanya.

Jeannette Kagame yatangaje ko kanseri y’inkondo y’umura ari iya kabiri ziganje mu Rwanda, nyuma y’iy’ibere.

Ati “Bishengura umutima. Urupfu rwose ruterwa n’iyi kanseri ni ukunanirwa kwa twese.”

Yagaragaje ingamba u Rwanda rwafashe mu kurwanya iyi kanseri zirimo kuyikumira binyuze mu kwigisha abaturage, kongera imbaraga mu bushakashatsi kuri yo, gupima abagore kugira ngo hamenyekane abayirwaye no kubakingira.

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko kugira ngo iyi kanseri icike burundu, bisaba ubufatanye hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.

Yagize ati “Twese hamwe dukomeze dufatanye, twerekeza ahazaza; aho kanseri y’inkondo y’umura itazaba ikiri ikibazo ku buzima bw’abagore. Bitabaye ibyo, twaba tunaniwe kurinda abagore, imiryango yose n’Isi yose.”

Umugore wa Perezida wa Namibia, Monica Geingos, yamenyesheje abitabiriye iyi nama ko kanseri y’inkondo y’umura yakumirwa mu gihe yatahurwa hakiri kare.

Yagize ati “Kanseri y’inkondo y’umura irakumirwa binyuze mu kuyikingira kandi yakira mu gihe yatahurwa hakiri kare.”

Raporo yo mu 2022 igaragaza ko ibihugu bya Commonwealth byihariye 40% by’abarwaye kanseri y’inkondo y’umura kandi ko 43% bicwa na yo. Bikomeje bitya, mu 2030 umugore umwe yazajya yicwa na yo mu minota itatu, hatagize igikorwa.

Ibi byatumye uyu muryango ushyiraho urwego rwihariye rushinzwe kuyirwanya, ‘International Taskforce on Cervical Cancer Elimination’, binyuze mu kuyikumira no kuyivura.

Inkuru Wasoma:  Abanyonzi bagaragaje icyifuzo gikomeye bafite cyaborohereza kubahiriza amasaha yo kuva mu mihanda bahawe

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved