John Legend utegerejwe mu gitaramo cya Move Afrika, yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.
Uyu muhanzi uri mu bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze ku Kibuga cy’indege cya Kigali ari kumwe n’umugore we, Chrissy Teigen, usanzwe ari n’umunyamideli.
Igitaramo cya ‘Move Afrika’ gitegerejwemo John Legend kiraza kubera muri BK Arena kuri uyu wa 21 Gashyantare 2025 aho aza guhurira ku rubyiniro n’abarimo Bwiza na DJ Toxxyk.
John Legend yageze i Kigali mu gihe amatike asigaye ku isoko ari mbarwa nubwo ku rundi ruhande yari yihagazeho mu biciro.
Itike ya make muri iki gitaramo yaguraga ibihumbi 30 Frw, mu gihe indi yaguraga ibihumbi 70 Frw, hakaba iy’ibihumbi 100 Frw ndetse n’iy’ibihumbi 135 Frw, bitewe n’aho ugura itike ashaka kwicara.
John Legend abaye umuhanzi wa kabiri ukomeye utumiwe mu gitaramo cya Move Afrika, nyuma ya Kendrick Lamar.
Iki gitaramo cya John Legend kigiye kuba ku bufatanye bw’Umuryango mpuzamahanga uvuganira abaturage, ugamije kurandura ubukene, Global Citizen; ubinyujije muri gahunda ya Move Africa ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.
Global Citizen ihuza muzika na politiki kugira ngo hakorwe ubukangurambaga bushingiye ku bikorwa, ibirori byerekanwa imbonankubone ku Isi hose, inama z’abayobozi, n’ibindi kugira ngo bikemure ibibazo byihutirwa byugarije ikiremwamuntu.
Uyu mugabo ari mu bahanzi bakomeye ku Isi bamamaye mu bihangano bikora benshi ku mutima byiganjemo indirimbo z’urukundo.
Yamenyekanye mu ndirimbo nka “All of Me’’, “Tonight (Best You Ever Had)” n’izindi zitandukanye.