Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019 yasabye ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi wamusimbuye, gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse n’indi yibumbiye mu ihuriro Wazalendo.
Ni ubutumwa bukubiye mu ijambo yaraye agejeje ku Banye-Congo ku wa 23 Gicurasi 2025, ku nshuro ya mbere nyuma yo kuva ku butegetsi mu myaka itandatu ishize.
Kabila yasobanuye ko umutekano wazambye mu bice bitandukanye bya RDC, cyane cyane mu burasirazuba bwa bw’igihugu, bitewe n’imiyoborere mibi y’ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Ati “Kuzamba k’umutekano kwatewe n’imiyoborere mibi y’igihugu, aho uru rwego rwaranzwe n’imyitozo ya gisirikare itangwa nabi, abantu bakinjizwa mu gisirikare hashingiwe ku moko ndetse abofisiye bakuru biganjemo abavuga Igiswahili bagafungwa badaciriwe urubanza.”
Uyu munyapolitiki yasobanuye ko nk’umuntu wabaye umusirikare, agatoza abasirikare ba RDC, akabayobora no ku rugamba, ahamya ko imyitwarire mibi yabo ku rugamba itatewe na bo, ahubwo ari umusaruro w’imiyoborere mibi yabo.
Ubwo ingabo za RDC zari zikomeje gutsindwa n’ihuriro AFC/M23, zatangiye gukorana na FDLR ndetse n’imitwe ya Wazalendo yamunzwe n’ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi, zizera ko izazifasha gutsinda iyi ntambara.
Kabila yagaragaje ko icyemezo cy’ubufatanye na FDLR n’imitwe ya Wazalendo cyashoboraga kugira ingaruka zo kwagurira intambara mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari kose.
Ati “Ubwo Leta yatangiraga gukorana n’imitwe y’abagizi ba nabi, FDLR n’amagana y’imitwe y’Abanye-Congo, yari ifunguye inzira yo kwagurira amakimbirane mu karere, ibyari kugira ingaruka zidakumirwa ku mutekano w’akarere.”
Yasabye ubutegetsi bwa Tshisekedi ibintu 12 byafasha igihugu kugira amahoro n’umutekano birambye, birimo guhagarika igitugu n’intambara, kwiyunga n’Abanye-Congo, kugirana n’ibihugu by’abaturanyi ibiganiro by’ukuri kandi bihoraho, hagamijwe kugera mahoro ndetse n’iterambere birambye mu karere.
Ati “Icya 10, gusenya imitwe yitwaje intwaro yose y’Abanye-Congo n’iy’abanyamahanga no kohereza iy’abanyamahanga mu bihugu ikomokamo. Icya 11, guhagarika gukoresha abacancuro hashingiwe ku mahame y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ryo ku wa 3 Nyakanga 1977 n’umwanzuro wa Loni wo ku wa 4 Ukuboza 1989, no gucyura byihuse abari ku butaka bwa Congo.”
Kabila yasabye Leta ya RDC gucyura ingabo z’ibihugu by’amahanga ziri ku butaka bw’iki gihugu, ashima ko umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) watangiye gucyura izo wari waroherejeyo mu Ukuboza 2023.