Amakuru y’uko Judith Niyonizera yatandukanye na Safi niyibikora wamenyekanye cyane nka Safi Madiba mu muziki nyarwanda, yatangiye kumenyakena kuri uyu wa 25 mata 2023 aho buri wese hagati ya bombi yemerewe kubaho ku giti cye akaba yanashaka undi muntu bakabana.
Hashize igihe kandi Judith yerekanye undi musore bakundana amakuru ahari akaba ari uko bari hafi gukora ubukwe. Hashize n’igihe Judith ahishuye ko uyu musore yamwambitse impeta. Uyu musore yari yanaherekeje Judith ku rukiko gutora igipapuro kigaragaza ko yatandukanye na Safi burundu.
Judith agiye gukora ubukwe nyuma y’uko atandukanye na Safi mu buryo bwemewe n’amategeko kandi aba bombi bakaba barabyumvikanyeho kuko bose batanze ikirego mu rukiko basaba ko batandukanwa bivuze ko nta wareze undi cyangwa se ngo agore urukiko.