Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba yaba yarongeye kurongorwa mu ibanga?

Mbere y’igihe kinini, ndetse na nyuma y’uko Niyonizera Judith wamenyekanye nk’umugore w’umuhanzi Safi Madiba abonye gatanya n’uyu muhanzi, yakunze kugaragaza ari mu rukundo n’undi musore wasimbuye uyu muhanzi. Amakuru yemeza gatanya y’aba bombi yamenyekanye kuwa 25 Mata 2023.

Abinyujije kuri Instagram ye, Niyonizera yagaragaje amashusho ndetse n’amafoto yambaye ikanzu y’ubukwe ndetse n’agatimba, bigaragara ko ameze nk’umuntu wakoze cyangwa se uri kwitegura ubukwe, icyakora ntabwo higeze hamenyekana amakuru y’uko yakoze ubukwe.

Mu ijoro ryo kuwa 10 Mata 2023 nibwo uyu mugabo mushya wa Judith yaje mu Rwanda bivugwa ko yaje gusura umuryango w’umukunzi we, hanavugwa amakuru ko Judith na we yifuzaga kwerekana uyu mugabo. Icyo gihe amakuru yanavuzwe ko bombi bamaze guteguza umuryango wa Judith ubukwe bwabo.

My ntangiriro za 202o nibwo Safi yavuye mu Rwanda ajya muri Canada agiye kureba umugore we Judith, icyakora hashira igihe kinini ataragaruka mu Rwanda, aribwo haje kumenyekana amakuru y’uko Judith yari yarafatiriye urwandiko rwe rw’inzira (Passport). Byanavuze ko Safi yagiye kurega umugore we mu nzego z’ibanze z’agace bari batuyemo, kuva ubwo baratandukana Safi atangira kubaho nk’impunzi muri icyo gihugu.

Inkuru Wasoma:  Mike Tyson yahombeje Drake asaga miliyoni 400Frw yari yamutegeye

Safi na Judith bakoze ubukwe muri 2017. Zimwe mu mpamvu zavuzwe ko gatanya ya Safi na Judith yatinze, ni uko ngo Safi yari yarabeshye umunyamategeko ko amaze imyaka ibiri atabonana na Judith, kandi ari iminsi 3 gusa ishize, bituma Judith agira umujinya yanga kumusinyira gatanya.

Bamwe mu babonye amashusho n’amafoto bya Judith yambaye nk’uwakoze ubukwe, baribaza cyane niba yaba yarongowe mu ibanga kuko nta makuru y’ubukwe bwe yigeze avugwa, dore ko azwi cyane bityo kuvugwa mu itangazamakuru akaba ari ikintu kiba gitegerejwe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved