Umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Tanzania, Juma Jux, yanyomoje amakuru maze iminsi acicikana avuga ko yafashe imyenda kugira ngo abashe gukora ubukwe bwe bwavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru ryo muri Tanania, Jux yavuze ko ari umuntu wihagije mu mibereho ye, ndetse ko atari mu rwego ro kwiyahurira mu madeni ku bw’ibiori. Yagize ati:
“Abavuga ibyo ni abantu batagira icyo bakora, ni urusaku gusa. Ntabwo nafata imyenda ngo nshimishe abantu. Mfite ubuzima bwanjye n’ubushobozi buhagije bo kwiyitaho no gutegura ibirori byanjye ntawe nsabye amafaranga.”
Ubukwe bwa Juma Jux bwabaye kimwe mu byavuzwe cyane muri Tanzania no mu karere, byitabirwa n’ibyamamare, abanyacyubahiro, n’abakunzi b’umuziki benshi. Amafoto n’amashusho y’iyo mihanga yakwirakwijwe cyane ndetse benshi batangajwe n’uburyo bwari ku rwego rwo hejuru. Nyuma y’ubukwe , hari abatangaje ko bishobora kuba byarenze ubushobozi bwe, ndetse hakaba n’abahamyaga ko yatewe inkunga cyangwa yafashe imyenda .
Juma Jux wamamaye cyane mu njyana ya R&B muri Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko afite imishinga imwinjiriza amafaranga ahagije, kandi ko atari umuntu ujya mu bikorwa bitarimo igenamigambi . Afite kampani yambika imyenda, ibikorwa bijyanye n’ubwiza, n’ibindi by’ubucuruzi bikomeje kumugira umwe mu bahanzi bafite ubukungu bwagutse muri aka karere.
“Njye shyira imbere ibikorwa biramba. Sinjya nishyira mu madeni ngo nshimishe abantu. Nzi aho nava n’aho njya”
Mu gihe benshi basanzwe bafata ubukwe nk’igikorwa gishobora kugabanya ubushobozi bw’umuntu, Juma Jux yatanze urugero rw’uko umuntu ashobora gukora ikintu gikomeye ariko akagikora ku buryo bujyanye n’ubushobozi bwe.
Inkuru ye ni isomo ku bantu bashobora kujya mu madeni kugira ngo basohoke mu birori cyangwa ngo bishimishe rubanda. Juma Jux yahisemo kubivugaho mu ruhame, yerekana ko kugira igenamigambi mu buzima ari byo shingiro ry’iterambere rirambye.