Junior Giti avuze ibyamuteye ubwoba kuri Bamporiki Edouard| yagize icyo yisabira abanyarwanda muri rusange.

Nyuma y’uko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko umunyamabanga wa leta muri minister y’urubyiruko n’umuco Edouard Bamporiki afungiye iwe mu rugo kubera ibyaha arimo gukekwaho byo kwaka indonke mu kazi ke, niko ku mbuga nkoranyambaga batangiye kujya bamuvugaho byinshi cyane bitandukanye, bigendeye kubamukunda n’abamufata mu bundi buryo.

Junior Giti rero ni umusobanuzi ukunzwe cyane hano mu Rwanda mugusobanura film mu rurimo rwacu, ikirenze ibyo akaba yaragiye anatwara ibikombe byinshi cyane kubera uyu mwuga akora, abantu bakaba baranamumenye cyane bakanamukunda bamukundira urwenya agira iyo asobanura. Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV yavuze ko ibintu byamuteye ubwoba kuri Bamporiki Edouard, ariko uko yamuhaye urugero rw’abantu twe tugomba gukurikira, ariko nabo ubwabo bagenda munzira zidafututse.

Yagize ati” usanga hari abantu tugomba gukurikira, batubwira kujya aha tukahajya, batubwira gukora iki tukagikora, ariko ikibazo tugira natwe nuko usanga bamwe muri abo bantu nabo inzira barimo gucamo ari inzira zitaduha urugero rwiza, ari nayo mpamvu nisabira kubwira abantu bose ko tugomba kwitonda cyane birenze urugero”. Ibyo bikaba ibyo yavuze nyuma y’uko umunyamakuru yari amubajije kubiri kuvugwa kuri Edouard Bamporiki.

Inkuru Wasoma:  Dj Brianne yahinduye amazina ye yongeramo irya ‘Kagame’

Bamporiki mu mwaka wa 2019 nibwo yagizwe umuyobozi mukuru w’itorero ry’igihugu, nyuma ya 2019 nyakubahwa president wa repululika akamugira umunyamabanga mukuru muri minister y’urubyiruko n’umuco, kuri ubu akaba afungiye iwe mu rugo nkuko ubugenzacyaha bwabimutegetse, bivuze ko afite imbibe zaho atagomba kurenga uvuye aho atuye, cyangwa se ngo abe yemerewe kujya gutura ahandi, kuko umuyobozi wa RIB Murangira B. Thierry yavuze ko icyo gihe kwaka ari ukureka kucyo itegeko riteganya kandi hakaba hari amategeko abihana.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved