Tariki 17 kanama 2022, nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Nkusi Thomas wamenyekanye cyane muri filime zisobanuye nka Yanga, ndetse bibabaza abantu benshi cyane bamukundaga kubera uburyo bamukunze kubw’amagambo yakunze gukoresha igihe yasobanuraga filime.

Byari amarira menshi mu gushyingura Gisele Precious, umugabo we kwihangana byanze| video

 

Nyuma y’urupfu rwa Yanga, abavandimwe be Junior Giti ndetse na Sankara the premier babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo bagaragaje akababaro gakomeye, ari naho abantu batari bazi ubuzima bwabo bwite n’umuvandimwe wabo Yanga babimenye.

 

Junior Giti wakundaga kwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga cyane, nyuma y’urupfu rw’umuvandimwe we yabaye nk’utakigaragara kubera ibi byago bari bahuye nabo, uretse ko hari hajemo n’ikibazo cy’uburwayi yahuye nacyo nanubu akaba agihanganye nabwo.

 

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV kuri uyu wa 19 nzeri, Junior Giti yafashe umwanya wo gushimira abantu bose babaye hafi ye mu bihe by’ibyago bagize, ari naho yavuze byinshi ku muvandimwe we, iki kikaba ikiganiro cyishimiwe n’abantu benshi binyuze mu bitekerezo bavuga ukuntu bari bamukumbuye ndetse bakaba banashimishijwe n’uko arimo guseka byibura.

Abanyamakuru bose bari mu rujijo kubera uburyo Bamporiki Edouard yajemo ku rukiko.

 

Akomoje ku muvandimwe we Yanga, Junior Giti yavuze ko hari ikintu gikomeye cyane bahishe abanyarwanda nyuma y’urupfu rwa yanga, ati” Yanga ajya kuva mu Rwanda, yari abizi ko atazagaruka. Yagiye mu nzu ye atanga ibintu byose byari biri mu nzu, imyenda, amasahani, ibikombe, ibisorori, abiha abakene bose bo muri cartier, matera arazitanga asigaza nk’ebyiri gusa, atanga ibitanda kandi tutabizi.”

 

Yakomeje avuga ko ubwo yinjiraga mu nzu ya Yanga nyuma y’iminsi agiye muri afurika y’epfo, aribwo yaje gutungurwa agasanga nta kintu kiba mu nzu byose yarabitanze aribwo yaje kumenya nyuma uko byagenze.

 

Abajijwe impamvu umuryango wo kwa Sebukwe wa yanga batigeze baza gushyingura mu Rwanda yagize ati” ubusanzwe bari baraje kumusezeraho no kumuherekeza muri Africa y’epfo, rero kwirirwa baza mu Rwanda byaba bimeze nko kubarushya kuko harimo abantu bakuze cyane kuburyo byari kugorana, ariko abantu be baje kumusezeraho rwose”.

 

Yanga yashyinguwe tariki 29 kanama 2022, asiga umugore n’abana batatu, mu mazina yashimishaga abantu yavugaga harimo gasafuriya, isura ihurutuye, kwa John, muriture n’ayandi.

Hari uwahanuye ko Satani yasabye ubugingo bwa Yago, none Yago ararwaye.

Dore ikiganiro Junior yakoze.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved