Umusobanuzi wa filime akaba n’umujyanama w’abahanzi, Bugingo Bonny wamenyekanye nka Junior Giti, yatangaje ko hari Umupolisi Mukuru umuhohotera yirengagije icyo amategeko y’u Rwanda ateganya. https://imirasiretv.com/polisi-yarashe-igisambo-cyemeye-ko-cyishe-umusore-kimukase-ijosi/
Abinyujije ku rubuga rwa X, Giti yashyize ubutumva hanze avuga ko atangajwe cyane n’umupolisi mukuru, witwaza ubushobozi (rank) afite akica amategeko akamuhohotera. Yagize ati “Cyakoza ndumive sinarinzi ko muri kino gihe tugezemo, umupolisi mukuru yitwaza ‘rank’ afite akica amategeko ayareba. Ku buryo yoshya commanda ngo ampohotere birengagije icyo amategeko ateganya.”
Icyakora uyu musobanuzi nta byinshi yifuje gutangaza kuri iki kibazo, yongereyeho ati “Andi makuru arajya hanze buhoro buhoro.”
Nyuma y’igihe gito uyu musobanuzi wa Filime ashyize ubu butumwa hanze, Polisi y’u Rwanda yahise imwandikira imusaba ko yatanga nimero ye ya telefone kugira ngo atange amakuru, iki kibazo gitangire gikurikiranwe. Ati “Muraho, Mutwandikire muduhe nimero zanyu za telefone tubavugishe muduhe amakuru arambuye kuri iki kibazo tugikurikirane. Murakoze.”
Junior Giti yasubije agira ati “Ni Commanda wa Ntarama uhora iwanjye. Akampagarikira ibikorwa by’ubuhinzi kandi mfite icyangombwa cy’ubutaka. Buri uko aje aba afite undi muntu umuha itegeko kuri telefone. Ntaramenya uwo ari we yita afande.” https://imirasiretv.com/polisi-yarashe-igisambo-cyemeye-ko-cyishe-umusore-kimukase-ijosi/