Junior Giti yerekanye amashusho ya nyuma ya Yanga mbere yo kwitaba Imana| Rocky yamubwiye amagambo akomeye.

Junior Giti uzwi mu gusobanura ama filme akaba na murumuna wa Yanga, yerekanye ama videos ya Yanga yafashe ubwo yari muri africa y’epfo agiye kwivuza mbere gato yo kwitaba Imana abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Yagize ati” amashusho ya nyuma Yanga yagaragayemo ubwo yajyaga kwivuriza muri Africa y’epfo. Ruhukira mu mahoro mukuru wanjye, wavugaga Imana muri byose, iruhukire turagukunda”. Muri aya mashusho Yanga yasangizaga abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga urugendo yari arimo yerekeza ku kibuga cy’indege cya O.R Tambo I Johannesburg, gusa ntago Junior yigeze atangaza igihe ayo mashusho yafatiwe.

Yashimiraga cyane umukozi w’Imana witwa Mutama wari umutwaye ndetse anamushimira ibihe bagiranye baganira ku ijambo ry’Imana. Yanga yagiraga ati” ndabaramutsa, muri iki gitondo nongeye guhura n’umukozi w’Imana Mutama arabaramutsa. Nongeye gushimira Imana ko nahuye na we tukaba tuganiriye byinshi ariko byerekeye ijambo ry’Imana ndetse no gukorera Imana, Imana ishimwe ni nziza cyane”.

Inkuru Wasoma:  Isomo ry’ubuzima abanyarwanda bigiye mu guhura kwa Aline Gahongayire n’umugeni wagendaga n’amaguru avuye gusezerana

Yanga wamenyekanye cyane muri cinema ubwo yasobanuraga filime, yitabye Imana kuwa 17 kanama 2022 ubwo yari ari muri Africa y’epfo, aho yari yajyanye abana gusura nyina ubabyara akaba ariho yitabira Imana. Urupfu rw’uyu mugabo rwababaje benshi mu bakunze umwuga we wo gusobanura filime, ndetse n’abo yabereye icyitegererezo muri uyu mwuga.

Rocky Kirabiranya nawe wamamaye mu gusobanura filme avuga ko Yanga yamubereye icyitegererezo, ati” iyo hatabaho Yanga, nta Rocky usobanura mwari kuzabona. Nari kuba ndi mu bindi wenda bimeze neza cyangwa bimeze nabi. Gusa muvandimwe ibyo wambwiye mu nshuro twasangiye wagarukaga ku muryango, niwo gusa wagarukagaho warawukundaga. Junior Giti na Sankara twihangane umuvandimwe wacu agiye mu ijuru”. Source: igihe.com

https://www.instagram.com/reel/ChZaOgMls18/?utm_source=ig_web_copy_link

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved