Junior Rumaga ni ingaragu iri mu kigero cyindirira rugamba afite uburebure bwa 1.75m, yabonye izuba kuya 3 nyakanga 1999 nyina umubyara ni UWIHAYE DOMITHILLE se umubyara ni YOHANI BOSCO PASCAR, Avuka mu muryango w’abana batatu akaba ubuheto. Yavukiye mu karere ka Ruhango mu Murenge wa Mbuye ahazwi nko mu Kigabiro Irubona. Akiri muto umuryango we wimukiye mu karere ka muhanga ari naho yakuriye.
Amashuri abanza yize ku Kigo cya Mutagatifu Dominico Imbuye (U.R. G). Icyiciro rusange‘Tronc Commun’ ya yize mu Iseminari nto y’Ikansi (Astrida), asoreza ayisumbuye ku Rwunge rw’amashuri rwisunze Mutagatifu Yozefu (Mu birambo bya Gashali) mu Ishami ry’Ubutabire, Ubugenge n’Ibinyabuzima (PCB).
Yakomereje amashuriye muri Kaminuza y’u Rwanda mu kigo Nderabarezi (UR-Rukara Campus), aho yiga ubumenyamuntu n’ubugororangingo “Biology and Physical Education
Rumaga akiri umwana yakundaga gutega amatwi Radio cyane, cyane cyane yumva amakinamico n’ibindi bituma yumva akura yumva azaba Umunyamakuru cyangwa akibera umukinnyi w’Ikinamico
Rumaga avuga kandi ko akiri muto atiyumvaga nk’umuntu uzakora ubusizi, kuko yumvaga ari ibintu by’abami n’abanditsi b’ibitabo gusa
yakuze akunda gutebya no kuganira cyane mu bandi, kuburyo akenshi iyo yabaga ateruye ikiganiro ngo yabonaga bagenzi be bizihiwe ariko ntamenye ko ari impano iri kumukirigita
yatangiye kubona ko impano ye yagira akamaro ubwo yigaga mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye.
Iki gihe ngo umwarimu yabasabye ko bahimba icyivugo, ubwo uyu musore yavugaga icye, ikigo cyose kirahurura kiti ‘mwumve aka kana mwumve aka kana”abanyeshuri ndetse na mwarimu bavuye mu byo gukorera amanota birangira bataramye.
Ni uko yinjiye mu busizi, ati”Nyuma y’icyo gihe nagiye nitabira amarushanwa yo ku ishuri mu busizi kandi nkabahiga. Ibikombe narabitwaye rwose”.
Ubwo yigaga mu wa gatanu w’amashuri yisumbuye, uyu musore yaje kumva ko hari irushanwa ryashakaga abasizi bo gufasha biba ngombwa ko ayitabira. Afashijwe n’uwari ushinzwe imyitwarire(Animateur) Rwantambara Steven Wajyaga amufasha kwitabira amarushanwa bivanzemo no kumufasha mubuzima busanzwe.
Mu irushanwa yaratsinzwe, icyakora ubuhanga bwe bwasize nyir’ukuritegura amuhaye amahirwe yo gukorana, basinyana amasezerano y’imyaka itatu.Aya masezerano yagombaga gutangira
gukurikizwa kuva mu 2017, gusa si ko byagenze kuko batandukanye atanasohoye igisigo na kimwe,Yahisemo kwikorana
Kuva icyo gihe, Rumaga yakomeje ubusizi ariko agenda akarishya ubwenge
Ubwo yitabiliye amarushanwa ya Kigali itatswe nubusizi , mukanama nkemura Mpaka, hari harimo umusore ukunda Ubusizi cyane Innocent Bahati benshi bakunze kwita Rubebe, yabonye uburyo RUMAGA yitwaye yaserutse amusezeranya kumufasha.
Ubucuti bwabo butangira ubwo Bahati atangira gufasha cyane Rumaga Akaba numwe mubantu bamuha imbaraga haba izamafaranga ndetse nizibitekerezo
Nyuma rero ubucuti bwaje gukura bubyara ubuvandimwe bigera Aho babana munzu nkumukuru numurumuna
Uyu Bahati, azwi mu bisigo bivuga ku mibereho n’urukundo, ibisigo bye nka ‘Imana ya Sembwa’, ‘Urwandiko rwa Bene Gakara’ ‘Mfungurira’, byakunzwe cyane nabatari bake.
Rumaga Yasohoye Igisigo cye cyambere taliki 13 Nzeri 2019, Abanyarwanda bamwakira na yombi ijwi rye mubusizi ritangira kumvikana ubwo.Gusa kuriwe webyari ibintu bitangaje uburyo abanyarwanda bamwakiye kuburyo Atari yiteze doreko yaratangiye ibintu abantu batari bamenyereye. Ubuhanga bwe, imyandikire ye, ijwi rye riremereye rituma abamukunda batavayo, ndetse n’uburyo akoramo amashusho y’ibisigo nk’ikintu kitari cyimenyerewe mu buhanzi bw’ubusizi Nyarwanda bituma abantu bamukunda cyane, yewe hari n’abavuga ko bakunze ubusizi kubera we
Yarakomeje asohora nibindi byinshi : Wumva ute?, Unbreakable promise, Nzoga ,Ivanjiri umudiyasipora… harimo Igisigo yise “Umugore si Umuntu” yumvikanisha gushimira igitsinagore ku bw’ubutwari
bubaranga mu buzima bwa buri munsi ku kuva babyaye abantu kugeza bitangiye abantu.
igisigo yise “Ayabasore” kirimo urwiyenzo ruganisha ku nkundura abakobwa bahura nayo muri za ‘mbonja’ za bamwe mu basore baka ‘avance’ mbere yo gukora ubukwe.
Rumaga Junior wa Nsekanabo imfizi y’urudodo afite n’izindi mpano zimutunze. Ni umutahira, umushyushyarugamba, umusangiza w’amagambo mu bukwe, umwanditsi w’ibitabo n’indirimbo, umwanditsi
n’umukinnyi wa filime n’ikinamico akaba n’umutoza wa siporo wabigize umwuga.
Indirimbo yanditse ninyinshi zakunzwe kandi zigikunzwe mu Rwanda no hanze yarwo
Rumaga mu busizi bwe yifashisha ikinyarwanda cyumutse. Avuga ko atamenya neza inkomoko yacyo ariko ko akunda gutebya no gutera ikiringo n’abakuru, batumye muri we amenya bihagije ikinyarwanda akoresha cyane.
Junior Rumaga ”avuga ko iwabo nta musizi w’ibigwi wahigeze, nta n’ishuri yigeze abyigamo. Mubuzima bwe akunda gusoma ibitabo no gukina umupira w’amaguru, yikundira kurya ibijumba no kunywa amata kandi ashobora kuvuga indimi
eshatu:igifaransa,ikinyarwanda,icyongereza yewe ukongeraho n’ikiratini
JUNIOR RUMAGA
|
|
Amazina | RUMAGA WA NSEKANABO |
Izina ry’ubuhanzi | JUNIOR RUMAGA |
igihe yavukiye | 3 July 1999 |
imyaka | 25 Years (as in 2024) |
Icyo akora |
Actor, Songwriter, scrivener, Director and Choreographer |
URURIMI KAVUKIRE | kinyarwanda |
Aho asengera | Christian |
Igihugu AKOMOKAMO |
Rwanda |
Zodiac Sign | Cancer |
UKO ARESHYA | 1,75m |
IGISIGO CYE CYAMBERE |
WUMVA UTE ? (2019) |
MAMA WE |
UWIHAYE DOMITHILLE |
PAPA WE | YOHANI BOSCO PASCAR |
AMASHURI YIZE |
Graduate(YARANGIJE KAMINUZA IKICIRO CYA 2) |
AHO YIZE KAMINUZA | University of Rwanda college of Education |