Juno Kizigenza uri mu bahanzi bagezweho mu Rwanda, yahaye inkunga ya miliyoni 1 Frw umuryango Sherrie Silver Foundation, ufasha abana batishoboye biganjemo n’abafite impano zitandukanye.
Uyu muhanzi yatanze iyi nkunga ubwo yari yasuye aba bana bakaririmbana nawe indirimbo ze zirimo “Shenge” aheruka gushyira hanze ndetse na “Igitangaza” yashyize hanze mu 2023 yahuriyemo na Kenny Sol na Bruce Melodie.
Asoje kuririmbana nabo, Juno yavuze ko abakunda kandi yifuza kubatera inkunga mu buryo ashoboye.
Ati “Kubera ko mbakunda cyane, nshaka kubafasha mu buryo nshoboye. Nshaka kubatera inkunga ya miliyoni 1 Frw.”
Juno yahaye aba bana iyi nkunga nyuma y’aho umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Ruger mu Ukuboza 2024 yatanze muri iki kigo inkunga ya 2000$ (arenga miliyoni 2,5 Frw).
Kate Bashabe nawe aheruka gusura iki kigo ubwo aba bana bendaga gusubira ku ishuri, atanga inkunga y’ibikoresho by’ishuri n’ibindi bikoresho kuri bamwe muri bo.