Jurgen Kloop agiye gutandukana na Liverpool

Umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp yatangaje ko azatandukana n’iyi kipe mu mpera z’uyu mwaka w’imikino, nyuma y’imyaka isaga icyenda.

Iyi nkuru itunguranye yatangajwe ku wa Gatanu, tariki 26 Mutarama 2024 na nyiri ubwite avuga ko arushye akeneye ikiruhuko.

Yagize ati “Nzatandukana na Liverpool nyuma y’uyu mwaka w’imikino. Ndabyumva biratungura benshi ariko mu by’ukuri nanjye sinzi uko nabisobanura.”

Yakomeje avuga ko arushye akeneye ikiruhuko.

Ati “Nkunda buri kimwe muri iyi kipe, mu mujyi ndetse n’abafana. Ni umwanzuro nkwiye gufata kuko ndarushye. Ntakibazo mfite, ubu meze neza ariko ntabwo naguma mu kazi igihe cyose.”

Yasoje agira ati “Nyuma y’imyaka yose twabanye, ibyo twanyuzemo byose, urukundo rwariyongereye, byinshi biriyongera bityo mbagomba ukuri. Uko niko kuri.”

Klopp yageze muri Liverpool mu 2015, kuva icyo yakoze amateka akomeye ndetse akundwa n’abafana b’iyi kipe. Mu myaka umunani yari ayimazemo, yayihesheje Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza nyuma y’imyaka 30.

Yatwaranye nayo kandi UEFA Champions League ya gatandatu nayo yaherukaga kwegukana mu 2005.

Inkuru Wasoma:  AFCON2025Q: Amavubi atsinzwe na Libya icyizere kirayoyoka cyo gukomeza

Inkuru Wasoma:  Abantu batatu bahasize ubuzima! ikipe ikomeye yakoze impanuka ubwo yajyaga gukina

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved