banner

Justin Bitakwira yashinje u Rwanda guteza umwiryane muri Kivu

Despite Faustin Bitakwira, umwe mu bayobozi bakomeye bakomoka muri Uvira, yatangaje ko mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo harimo ibyitso by’u Rwanda. Yagize ati: “Hariho ibyitso by’umwanzi, u Rwanda, mu moko yose yo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Twagurishije roho zacu by’umwihariko kuri Kagame. Ndetse n’amadorari 100 ashobora kugura umuntu.”

Ibi yabivuze nyuma yo kugirana inama n’abayobozi ba Wazalendo, umutwe witwara gisirikare ugizwe n’urubyiruko rwiyemeje kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).

Bitakwira yavuze ko akomeje gushishikariza urubyiruko kwinjira mu ngabo za Wazalendo. Ati: “Nahamagariye urundi rubyiruko gukurikira ingabo zacu. Ariko kandi, natanze ibisobanuro mu nama nagiranye n’abakuru ba Wazalendo.”

Uyu mudepite yemeza ko iyi ntambara igihugu cye kirwana atari iyo kurwanya Perezida Félix Tshisekedi, ahubwo ari iyo kurwanira ubusugire bwa RDC. “Duhanganye n’u Rwanda. Kandi iyi ntambara ntabwo ari intambara yo kurwanya Perezida Tshisekedi. Ni ugutwara igihugu cyacu.”

Yongeyeho ko azakomeza kuganira n’abayobozi batandukanye kugira ngo haboneke umuti w’iki kibazo.

Inkuru Wasoma:  Corneille Nangaa yasobanuye inkomoko y’izina AFC

Mu gihe hari abamushinje kujya muri Uvira kugira ngo ashyigikire ivangura n’ubwoko runaka, Bitakwira yahakanye ibyo birego. Yagize ati: “Ntabwo nagiye muri Uvira ngo ntandukanye abantu, cyangwa ngo nsabe akazi, kuko ntabwo ndi umushomeri. Ndi umudepite. Nagiye muri Uvira kuzamura morale ya Wazalendo.”

Yongeyeho ko yifatanyije n’abaturage ba Mwenga, Kalehe, na Shabunda, aho yijeje abarwanira Kazina-Nyangezi ko azakomeza kubashyigikira.

Despite Faustin Bitakwira ni umwe mu bayobozi bazwiho imvugo ivangura amoko n’isenyuka ry’ubumwe bw’Abanyekongo, aho akenshi ijambo rye ryibasira Abanyekongo bakomoka mu bwoko bw’Abatutsi. Nubwo akomeje gushinja u Rwanda kugira uruhare mu bibazo bya RDC, ubuyobozi bw’u Rwanda bwakunze kwihakana ibyo birego, buvuga ko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Kongo ari ingaruka z’imiyoborere mibi n’ubuhangange bw’imitwe yitwaje intwaro yagiye ishyigikirwa na Leta ya Kongo ubwayo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!