Uwari Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yeguye ku mwanya w’ubuyobozi bw’ishyaka ayoboye ry’Aba-Libéraux, bituma anegura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu.
Trudeau yari amaze iminsi ari ku gitutu cy’abadepite b’ishyaka ayoboye bamusabaga kwegura, nyuma y’uko amakusanyabitekerezo agaragaje ko ishyaka ry’Aba-Conservateurs ritavuga rumwe n’ubutegetsi, rifite amahirwe menshi yo kuzatsinda mu matora ategerejwe mu Ukwakira uyu mwaka.
Trudeau w’imyaka 53, anengwa cyane uburyo ubutegetsi bwe bwarushijeho gusubiza inyuma imibereho y’abaturage cyane ko ubuzima bwahenze, Canada ikibasirwa n’ikibazo cy’amacumbi make, ibi bikajyana na gahunda ze zafunguriye imiryango abimukira benshi, byose bikarushaho kurakaza abaturage.
Ubwo yagezaga ijambo ku baturage b’Abanya-Canada kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mutarama 2024, Justin Trudeau, yavuze ko kuva yaba Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu mu 2015 yakomeje kurwanira ishyaka igihugu cye no guharanira ubudaheranwa bw’abanegihugu.
Yashimangiye ko buri munsi yahoraga arajwe ishinga no kurwanira abanegihugu, kububakira ubushobozi no kuzamura imibereho yabo, ndetse yemeza ko yabonye igihugu gisenyera umugozi umwe mu bihe by’icyorezo cya Covid-19.
Yavuze ko yiteguye kwegura nk’umuyobozi w’ishyaka ndetse no ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe nyuma yo gushyirwaho igitutu.
Trudeau yatangiye kuyobora ishyaka mu 2013, atorerwa kuba Minisitiri w’Intebe wa Canada mu 2015.
Yavuze ko icyemezo cyo kwegura yagifashe nyuma yo kubiganiraho n’umuryango we igihe kinini, cyane ko yemeza ko ibyo yagezeho byose abikesha umuryango we.
Yavuze ko yabwiye abana be ko agomba kwegura ubwo bari bari gusangira ifunguro rya nijoro.
Yasabye abaturage kuzakora amahitamo meza ku muyobozi mushya ngo kuko igihugu gikwiriye amahitamo nyayo.
Ati “Iki gihugu gikwiriye amahitamo nyayo.”
Yashimangiye ko kuri ubu igihugu agisize ahantu heza agereranyije n’igihe yagifataga, yemeza ko yaranzwe no kugira urukundo ku banya-Canada kandi azakomeza kubakunda.
Uyu mugabo kandi yavuze ko igihugu cye cyabashije kugabanya ubukene ndetse n’abantu benshi babasha kubona imirimo ibafasha kwiteza imbere.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Justin Trudeau, yagaragaje ko yicuza kuba atarashyizeho uburyo bw’impinduka mu matora, by’umwihariko avuga ko yashakaga ko Abanya-Canada babasha kwihitiramo ababayobora binyuze mu matora.
Yavuze ko ibyo byari gufasha mu kugabanya amakimbirane muri sosiyete ndetse no kwemeza ubwumvane hagati y’amashyaka ya politiki.
Uyu mugabo wakunze kwiyita indwanyi yagaragaje ko umuyobozi w’ishyaka ry’Aba-Conservateur ritavuga rumwe n’iriri ku butegetsi, Pierre Poilievre, atari amahitamo meza ku baturage ba Canada ngo kuko n’intumbero ze zidashyize imbere abaturage.