Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019, ku wa 27 Gicurasi 2025 yaganiriye n’abayobozi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

 

Mu rukerera rwo ku wa 26 Gicurasi, AFC/M23 yemeje ko Kabila yageze mu mujyi wa Goma. Ku ikubitiro, yabanje kuganira n’abamuherekeje, bategura gahunda azagirira mu bice bigenzurwa n’iri huriro.

 

Abakorana na Kabila batangaje ko nyuma yo gutegura iyi gahunda, ku wa 27 Gicurasi “yakiriye” umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, Bertrand Bimwa umwungirije ndetse n’undi muyobozi mukuru muri iri huriro.

 

Ikiganiro cya Kabila n’abayobozi ba AFC/M23 ngo cyari kimeze nk’indamutso yo kwifurizanya amahoro, bica amarenga ko bashobora kuganira byimbitse mu gihe kiri imbere.

 

Kuva Kabila yagera i Goma, nta mafoto cyangwa amashusho ye arashyirwa hanze. Urubuga Reconstruire RDC yashinze rutangaza amakuru make ku bikorwa bye, andi agatangwa n’abakorana na we bya hafi.

 

Reconstruire RDC yamenyesheje itangazamakuru ko guhera kuva kuri uyu wa 28 Gicurasi, uyu munyapolitiki atangira kugirana uruhererekane rw’ibiganiro n’Abanye-Congo, bigamije kumva ibitekerezo byabo ku buryo umutekano waboneka muri iki gihugu.

 

Mu bo Kabila yateganyije kuganira na bo harimo abanyapolitiki, abayobozi b’inzego zo muri RDC, abashinzwe umutekano, abayobozi bo mu rwego rwa gakondo, abayobozi b’amoko, abanyamakuru, ihuriro ry’abagore ndetse n’abanyamadini n’amatorero.

 

Abakorana bya hafi n’uyu munyapolitiki basobanura ko ashaka kuganira n’abantu bose bashobora gutanga umusanzu mu kugarura amahoro muri RDC, kandi ko gahunda y’ibiganiro nirangira, ni bwo azamenya icyo agomba gukurikizaho.

 

Biteganyijwe ko gahunda zose Kabila yateganyije nizirangira, azagirana ikiganiro n’abanyamakuru i Goma, kandi ngo abazifuza kucyitabira bose bazamenyeshwa mbere y’igihe kugira ngo bitegure.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.