Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uherutse kugaruka muri iki Gihugu byumwihariko mu mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23, yatangaje ko yahuye n’Abayobozi b’imiryango gakondo, bamugaragarije ko bakeneye uburanaribonye bwe kugira ngo iki Gihugu cyongere kigire amahoro, na we ashimangira ko afite ubushake bwo gusubiza Igihugu ku murongo.
Joseph Kabila yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025 nyuma yuko kuri uyu wa Kane yari yahuye n’abayobozi bo mu madini n’amatorero.
Ni mu bikorwa byo gukomeza kumva ibitekerezo by’amatsinda atandukanye, aho uyu wayoboye iki Gihugu kimaze igihe mu kangaratete, avuga ko bizamufasha gutanga umusanzu mu gutuma gisubira ku murongo.
Mu butumwa we ubwe yinyurije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Joseph Kabila yagize ati “Uyu munsi i Goma, nahuye n’abayobozi b’amatsinda gakondo bo muri Kivu ya Ruguru. Barifuza ubunararibonye bwanjye kugira ngo haboneke amahoro n’iterambere.”
Uyu munyapolitiki ushinja intege nke n’iburabushobozi ubutegetsi buriho muri iki Gihugu yigeze kuyobora, yagaragaje bimwe mu byo aba bayobozi mu miryango gakondo bagaragaza ko bifuzamo ko bibonerwa umuti, birimo itahuka ry’Abanyekongo bakuwe mu byabo, kongera imbaraga mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, kurandura ruswa n’ubutegetsi bw’igitugu, ndeste n’ibibazo biri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro biteza umutekano mucye.
Ati “Nashimanguye ko mfite ubushake bwo gukomeza kugira uruhare mu gusubiza ku murongo Igihugu ndetse no gutangaumusanzu ufatika mu kongera kucyubaka.”
Biteganyijwe ko Kabila azakomeza kugirana ibiganiro n’amatsinda atandukanye, arimo imiryango itari iya Leta, ndetse n’urubyiruko, kugira ngo abone aho ahera atanga umusanzu we.

