Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahakanye amakuru avuga ko yasuye Goma mu kwezi gushize, asobanura ko ateganya gusura uyu mujyi mu minsi mike iri imbere.

 

Ubu butumwa yabutanze ku wa 23 Gicurasi 2025 ubwo yasubizaga Leta ya RDC iri kumukurikirana, imushinja kuba mu buyobozi bw’ihuriro AFC/M23 rigenzura uyu mujyi kuva tariki ya 27 Mutarama.

 

Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya RDC buhuza ibi birego n’uruzinduko buhamya ko Kabila yagiriye i Goma tariki ya 18 Mata, gusa uyu munyapolitiki yatangaje ko iby’uru ruzinduko ari igihuha cyakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.

 

Kabila yagize ati “Nyuma y’igihuha cyoroheje cyatambutse ku mihanda cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, kivuga ko nageze i Goma, aho nteganya kujya mu minsi mike iri imbere, Leta ya Kinshasa yafashe icyemezo gihamya uburyo demokarasi itakiri mu gihugu cyacu.”

 

Uyu munyapolitiki yagaragaje ko n’iyo yaba yaragiye i Goma, atari akwiye kubyiryozwa kuko yari kuba yagiye kuganira n’Abanye-Congo bagenzi be, cyane na Leta ya RDC ubwayo iri mu biganiro na AFC/M23 muri Qatar kuva muri Werurwe 2025.

 

Ati “Nakwibutsa ko Leta ya Kinshasa yemeye kera kabaye kwicarana na AFC/M23 mu byumweru byinshi bishize i Doha, nubwo mu buryo budasanzwe, ikomeza kugaragaza ko ari icyaha kuba abandi Banye-Congo bavugana.”

 

Leta ya RDC yafashe icyemezo cyo gufunga banki i Goma na Bukavu, yitwaje ko iyi mijyi igenzurwa na AFC/M23. Ni icyemezo iri huriro ryamaganye, rigaragaza ko gufatira amafaranga y’abaturage ari icyaha cyibasira inyokomuntu.

 

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yagize ati “Aya mafaranga ni ay’abaturage, ntabwo ari aya M23 cyangwa se AFC ariko Tshisekedi yakoze ibyaha byibarira inyokomuntu, arayafatira.”

 

Kabila yihanganishije abatuye i Goma na Bukavu, asobanura ko ibyemezo bafatiwe na Leta ya RDC biri gutuma ubuzima bubagora. Yamenyesheje Leta ko aba bantu bafite uburenganzira bwo kubaho kandi neza.

 

Ati “Ibi byemezo n’ibindi biri kubaheza umwuka, bigakomeza ubuzima bwanyu kurusha uko byahoze. Ndasaba buri wese, cyane cyane Leta ya Kinshasa, gusubiza mu buryo imibereho y’abenegihugu bagenzi bacu muri iki gice cy’igihugu. Bafite uburenganzira bwo kubaho, ubwo kujyana abana ku ishuri no kugira ibindi bijyanye n’imibereho myiza.”

 

Kabila yavugiye iri jambo mu buhungiro amazemo umwaka n’igice. Muri uyu mwaka yagaragaye mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo: Afurika y’Epfo, Namibia, Eswatini na Zimbabwe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.