banner

Kabila yiniguye: Yise Tshisekedi umunyagitugu, atanga igisubizo kuri M23 n’umwuka mubi hagati ya RDC n’u Rwanda

Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatoboye aravuga, ashinja Félix Antoine Tshisekedi wamusimbuye kuba umunyagitugu, ukomeje gutuma igihugu cyisanga mu manga.

Mu gitekerezo yatanze mu kinyamakuru Sunday Times cyo muri Afurika y’Epfo, Kabila yavuze ku buryo bwo gukemura ibibazo by’amakimbirane mu Burasirazuba bwa Congo, avuga ku mutwe wa M23, ku ngabo za Afurika y’Epfo zoherejwe mu Burasirazuba bwa Congo n’ibindi.

Kabila yavuze ko mu ntangiro za 2019, Afurika n’Isi yose byabonye bwa mbere mu mateka ihererekanya ry’ubutegetsi rinyuze mu mahoro hagati ya Perezida ucyuye igihe na Perezida mushya muri RDC.

Ati “Gusa, ibyishimo byabaye iby’akanya gato kuko Perezida Félix Tshisekedi yatesheje agaciro amasezerano mu bya politiki yari yemeranyijwe.”

Kabila yavuze ko kuva icyo gihe, RDC yazahaye, iva ahabi ijya ahabi kurushaho kugeza aho “igihugu gishobora kwisanga mu ntambara ishobora guhungabanya akarere kose”.

Yakomeje agira ati “Niba ikibazo n’imizi yacyo bidakemuwe mu buryo bwa nyabwo, imbaraga zo kugikemura zizaba zibaye imfabusa.”

Kabila yavuze ko mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, ari ingenzi gukemura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro y’imbere mu gihugu n’ifite inkomoko mu mahanga igaragara ku butaka bwa Congo.

Ati “Ariko, bitandukamye n’ibyo ubuyobozi bwa Kinshasa bushaka ko buri wese yemera, ikibazo ntikirangirira ku bikorwa bikorwa bya M23, bisobanurwa nabi bikagaragazwa nk’ibikorwa by’umutwe urwanya ubutegetsi, ukorera mu kwaha kw’igihugu cy’amahanga nta kintu kizima urwanira, cyangwa se ku kutumvikana hagati y’ibihugu by’ibituranyi, RDC n’u Rwanda.”

Kabila yavuze ko ibibazo bya RDC bihera mu 2021, kandi ari urusobe rw’ibintu byinshi. Yavuzemo ibijyanye n’umutekano ndetse n’ubuzima bw’abaturage ariko ngo icy’ingenzi kurusha ibindi, gishingiye kuri politiki.

Ati “Ibi byose birenzwa ingohe n’abafatanyabikorwa ba RDC yaba ibihugu n’imiryango irimo na SADC.”

Kabila yavuze ko ubuyobozi buriho muri RDC bwirengagije amasezeerano yasinywe agamije gukemura iki kibazo, atanga urugero ku biganiro byahuje abanye-Congo muri hoteli ya Sun City muri Afurika y’Epfo, byaje kurangira habayeho amavugurura mu Itegeko Nshinga mu 2006.

Yavuze ko ibyo biganiro byagizwemo uruhare na Quett Masire wahoze ayobora Botswana na Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo byatumye intambara yari imaze igihe ihosha, amahoro aboneka ku buryo igihugu cyabashije gukora amatora inshuro eshatu zikurikiranya nta nkomyi, hakabaho n’ihererekanya ry’ubutegetsi.

Ubu ngo ayo masezerano yarenzweho, Itegeko Nshinga n’andi mategeko birirengagizwa. Kuri we ngo mu 2023, muri RDC habaye amatora ya nyirarureshwa kuko yakozwe hirengagijwe amahame mpuzamahanga n’ibindi byose, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagacecekeshwa kugira ngo Perezida wa Repubulika ariwe wenyine ugira ijambo mu gihugu.

Inkuru Wasoma:  Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika (Associated Press) byajyanye White House mu nkiko

Ati “Tshisekedi yaraneruye atangaza ashize amanga gahunda yo guhindura Itegeko Nshinga.”

Yakomeje agira ati “Ingaruka zabyo ni umurengera. Habayeho gusubira inyuma bikomeye muri demokarasi. Ubutegetsi buriho bwacecekesheje uwo ariwe wese butavuga rumwe. Iterabwoba, itabwa muri yombi rinyuranyije n’amategeko, ubwicanyi hamwe no gusunikira mu buhinzi abanyapolitiki, abanyamakuru, abavuga rikumvikana barimo n’abayobozi b’amadini biranga ubutegetsi bwa Tshisekedi.”

Yavuze ko ubu igihugu kiri mu madeni menshi, mu gihe yari yaragabanyijwe mu 2010, ariko ngo ubu yongeye kuzamuka bidasanzwe ku buryo biteye kwibaza ahazaza hacyo.

Yongeyeho ati “Uburyo ubwo aribwo bwose bwo gukemura ikibazo, hirengagijwe umuzi wacyo, ku isonga hariho imiyoborere ya RDC ku buyobozi buriho uyu munsi, ntabwo buzigera buzana amahoro arambye.”

“Inshuro zitabarika Itegeko Nshinga n’Uburenganzira bwa muntu byarahonyowe, ubwicanyi budasiba gukorerwa abaturage ba Congo bikozwe n’Abapolisi hamwe n’Ingabo za Congo; ntabwo bizigera bihagarara kabone n’iyo ibiganiro byatanga umusaruro hagati ya RDC n’u Rwanda cyangwa se Ingabo zigatsinda umutwe wa M23.”

Yagarutse ku ruhare rwa SADC

SADC yohereje Ingabo zayo mu Burasirazuba bwa Congo by’umwihariko Afurika y’Epfo yoherezayo abasirikare benshi kurusha Tanzania na Malawi bo kurwanya M23.

Kabila yavuze ko uyu muryango ukwiriye kuba wigira ku mateka, kandi akababaro k’abaturage ba RDC bahora bataka, bagaragaza ko batishimiye imiyoborere y’igihugu cyabo, kagahabwa agaciro.

Yavuze ko imiyobore mibi igihugu kirimo izakomeza kukijyana mu manga, yaba mu bibazo bikomeye bishingiye kuri politiki, ku mutekano, ku nzego zidahamye, ku makimbirane ashobora kuvamo intambara n’ibindi.

Kuri we asanga kohereza Ingabo n’ibikoresho bya gisirikare muri RDC bidateze gukemura ikibazo, ahubwo ko ari uguta “imbaraga n’ubushobozi mu gushyigikira ubuyobozi bw’igitugu, aho gufasha RDC kugana kuri demokarasi, amahoro n’ituze” bityo ikagirira umumaro ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo n’umugabane muri rusange.

Ati “Isi iri kureba uko Afurika y’Epfo yitwara, mu gihe izwi ku bumuntu n’indangagaciro, igakomeza kohereza ingabo muri RDC mu gufasha ubutegetsi bw’igitugu, ikabangamira indoto z’abaturage ba Congo”.

Kabila yatambukije iki gitekerezo nyuma y’iminsi mike abantu ba hafi bo mu ishyaka rye, PPRD (Parti du peuple pour la reconstruction et la démocratie), batangaje ko hari umugambi wo gukora ibishoboka byose rigasubira ku butegetsi.

Mu minsi ishize, Kabila yahuriye i Nairobi muri Kenya na bamwe mu bantu be ba hafi batangira kwiga kuri uwo mugambi.

Ni mu gihe ubutegetsi bwa Tshisekedi bumushinja gukorana n’umutwe wa M23.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!