Kaminuza y’u Rwanda igiye kongera gutanga mudasobwa ku banyeshuri nyuma y’imyaka 2

Kaminuza y’u Rwanda (UR) yatangaje gahunda yo kongera gutanga mudasobwa zigendanwa (Laptop) ku banyeshuri bo muri kaminuza mu mpera z’Ukwakira 2023. Iyi gahunda ije ikurikira iperereza ryakozwe nyuma y’ibibazo abanyeshuri bagiye batanga mu myaka 3 ishize by’uko mudasobwa zatangwaga zahuraga n’ibibazo bituma batiga neza.

Umuyobozi w’itumanaho n’umuvugizi wa UR, Ignatius R. Kagambage yagize ati “ubuyobozi bwa UR, HEC Rwanda, banki ya BRD, minisiteri y’Uburezi n’abahawe isoko bemeje igihe izi mudasobwa zizatangirwa, kandi ntabwo bizahinduka.” Icyakora ntabwo yigeze avuga abatsindiye iri soko.

Gahunda y’itangwa rya mudasobwa muri kaminuza yatangiye mu mwaka wa 2017 ariko iza guhagarara muri 2020 nyuma yo kunengwa ku burame n’imikorere ya zo. Ubuyobozi bwa UR bwagiye busubiza abari bafite amasoko mudasobwa zimwe na zimwe bugasaba ko bakira izifite ireme.

Iyi ni gahunda Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Uburezi yafatanyije n’ibigo bitandukanye birimo Intel Corporation, MTN, Banki ya Kigali, Africa Smart Investiments-Distribution (ASI-D),Sosiyete ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga yo muri Afurika y’epfo ya Positivo BGH na Microsoft, aho yatanze mudasobwa zigendanwa ku banyeshuri batewe inkunga na Leta binyuze muri gahunda y’inguzanyo izishyurwa nyuma yo kurangiza amashuri.

Inkuru Wasoma:  Ubutumwa bukomeye Paul Kagame yageneye Abanyarwanda nyuma yo gutsinda amatora

Muri 2018, Paul Ingabire, Minisitiri w’Ikoranabuganga no Guhanga udushya yavuze ko mudasobwa zizafasha abanyeshuri bo muri kaminuza y’u Rwanda kurangiza amasomo yabo nta makemwa, ubwo bazishyikirizwaga. Yabwiye itangazamakuru ati “uyu munsi dukomeje uyu mwitozo, turashaka gushimangira ugutanga uburyo bwiza bw’imyigire bwisumbuyeho kandi tuzakomeza kubikora uko imyaka igenda ngo uburezi burusheho gutera imbere.”

M’Ukwakira 2023 hazatangwa mudasobwa zigera ku 14,000. Hagati aho, itangwa ry’impamyabumenyi (Graduation) imaze amezi 10 idakozwe ku gihe yari iteganijwe nayo izakorwa muri uko kwezi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved