Kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ukuboza 2023, muri iri shami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Huye, habaye igikorwa mu nyubako izwi nka KOICA, cyatumye hakekwa ko hari undi mukobwa wakuyemo inda. Ibi bibaye nyuma y’uko bivuzwe ko muri iyi Kaminuza, hari undi mukobwa wakuyemo inda mu minsi ishize ariko ibi byo iyi Kaminuza yabihakanye, ndetse isobanura icyatumye bikekwa.
Nk’uko bivugwa ibikorwa byabaye birimo gusohora abanyeshuri b’abahungu mu buryo butunguranye barimo bigira muri iyi nyubako, ku mpamvu batasobanuriwe, bamara umwanya munini ntawemerewe kuhinjira, ubundi hakurikiraho igikorwa cyo kuhakora amasuku. Ibi nibyo byateye urujijo benshi batangira gukeka ko hari undi mukobwa wakuyemo inda, nyuma y’iminsi mike hari undi uyikuyemo.
Mu cyumweru gishize nibwo hamenyekanye inkuru ko hari umukobwa wiga muri iyi Kaminuza, wakuyemo inda akajugunya umwana mu gakangara kamwe gashyirwamo imyanda mu macumbi y’abakobwa y’inzu izwi nka Benghazi. Kuri ibi byakekwaga Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwahakanye aya makuru yavugaga ko hari undi wakuyemo inda, ndetse banasobanura ibyabaye.
Umuvugizi w’iyi Kaminuza, Kabagambe Ignatius, yabwiye ikinyamakuru igihe ati ”yari arwaye mu nda gusa, ni uko byari byavuzwe, nyuma basanga ari uburwayi bwo munda”. Ubwo abanyeshuri b’abahungu basohorwaga muri iyo nyubako mu buryo bw’igitaraganya, hari umwe wahise uhamagara itangazamakuru, arisaba kuza kubikurikirana, abanyamakuru bahageze babanje kwimwa amakuru y’ibyari bimaze kuba.